U Rwanda na Tanzaniya byiyemeje kongera ubufatanye mu bya gisirikare

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo muri Tanzania, Innocent Bashungwa, bigamije kongera umubano w’ibihugu byombi no mu mikoranire y’ibya gisirikare.

Gen. Charles Karamba ari kumwe na Minisitiri w'Ingabo muri Tanzaniya
Gen. Charles Karamba ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo muri Tanzaniya

Ibi biganiro byahuje aba bayobozi bombi, byabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, tariki 16 Mutarama 2023.

Amakuru yashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, avuga ko ibiganiro byabo byagarutse ku butwererane mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi, n’ibijyanye n’umutekano mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

U Rwanda na Tanzaniya bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono tariki ya 2 Nzeri 2021 na Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, ubwo yagiriraga uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.

Ayo masezerano harimo agamije kunoza ubufatanye mu burezi, kunoza ibyerekeranye n’abinjira n’abasohoka ndetse n’ubufatanye mu gukurikirana ibirebana n’ikorwa ry’imiti n’ikoreshwa ryayo no kwifashisha ikoranabuhanga mu itumanaho.

Ibicuruzwa byo mu Rwanda biva n’ibijya mu mahanga, ibingana na 90% byose binyuzwa mu gihugu cya Tanzaniya, kuba u Rwanda na Tanzaniya bifitanye umubano mwiza byorohereza abacuruzi mu byo bakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka