U Rwanda na Tanzania byiyemeje kongera Ubuhahirane n’Ubutwererane

Itsinda riyobowe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, tariki ya 20 Gashyantare 2023 ryagiriye uruzinduko mu gihugu cya Tanzaniya mu ntara ya Kagera, bagirana ibiganiro byo gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi, no gukomeza ubufatanye mu buhahirane n’ubutwererane.

Impande zombi ziyemeje kongera Ubuhahirane n'Ubutwererane
Impande zombi ziyemeje kongera Ubuhahirane n’Ubutwererane

Iri tsinda ryakiriwe na Ambasaderi uhagarirye u Rwanda muri iki gihugu, Maj Gen Charles Karamba, wavuze ko u Rwanda kuva kera rwagiranaga umubano mwiza na Tanzaniya, by’umwihariko Intara y’Akagera n’iy’Iburasirazuba.

Ku ruhande rwa Tanzaniya hari umuyobozi mukuru w’intara ya Kagera, impande zombi zikaba zaganiriye kandi bagaragaza amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu cy’u Rwanda na Tanzaniya.

Ibiganiro byibanze cyane ku nganda zikorera muri izi ntara, ubuhahirane hagati y’abaturage bo muri izi ntara, kurebera hamwe ibyafasha abatuye batuye muri izi ntara, kujya bagirana inama ku rwego rw’intara, gushyiraho ingamba z’umutekano ku mpande zombi, kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

U Rwanda na Tanzaniya bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono tariki ya 2 Nzeri 2021 na Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, ubwo yagiriraga uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.

Ayo masezerano harimo agamije kunoza ubufatanye mu burezi, kunoza ibyerekeranye n’abinjira n’abasohoka ndetse n’ubufatanye mu gukurikirana ibirebana n’ikorwa ry’imiti n’ikoreshwa ryayo, no kwifashisha ikoranabuhanga mu itumanaho.

Ibicuruzwa byo mu Rwanda biva n’ibijya mu mahanga, ibingana na 90% byose binyuzwa mu gihugu cya Tanzaniya, kuba u Rwanda na Tanzaniya bifitanye umubano mwiza byorohereza abacuruzi mu byo bakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka