U Rwanda na RDC byiyemeje guteza imbere ubucuruzi hubahirizwa amabwiriza y’ubuziranenge

Ku wa Kane tariki 3 Werurwe 2022, i Kigali hateraniye Inama ihuje ibigo bigenzura ubuziranenge, by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igamije guteza imbere ubucuruzi binyuze muri serivisi zipima ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Habyarimana Béatha, niwe watangije ku mugaragaro iyo nama, aho yavuze ko ishimangira umubano w’ibihugu bivandimwe, mu kuzamura ubukungu nk’uko byashyizweho umukono n’abayobozi b’ibihugu, ubwo bahuriraga i Goma umwaka ushize.

Amasezerano y’ubwumvikane hagati y’ibigo bishinzwe ubuziranenge hagati y’ibihugu byombi, agamije guteza imbere no koroshya ubucuruzi binyuze mu gukuraho inzitizi zitari iz’amahoro, hashyirwa mu bikorwa ibipimo bihujwe, ndetse no gusuzuma ibipimo ngenderwaho.

Gaby Lubiba Mampuya, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge muri RDC, yavuze ko iyo nama izaba inzira nziza yo kurushaho kungurana ubumenyi.

Ati “Igikenewe ni uguhanahana ubumenyi n’ubunararibonye, turusheho dusobanure neza inzira dukoresha. Turibwira ko tuzahuza uburyo bwacu mu kubahiriza inshingano, bizadufasha kwimakaza ireme ku bw’inyungu za bose kandi no mu buryo bwiza.”

Yakomeje avugako u Rwanda na RDC nk’ibihugu bihahirana, icyangombwa cya mbere cyemerera igicuruzwa kwambuka umupaka gikwiye kuba ireme.

Raymond Murenzi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB), yavuzeko hashyizweho uburyo buhamye bwo kureba ubuziranenge bw’ibicuruzwa bituruka ku mpande zombi, butangwa n’Ibigo by’igihugu bishinzwe ubuziranenge.

Ati “Ibigo byombi byemeranyijwe mu bwumvikane, kugira ngo duteze imbere ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi twubahirizwa ubuziranenge, ndetse tureba neza niba ubwo bucuruzi bukorwa uko bikwiye.”

Yakomeje avuga ko impande zombi zashyizeho amabwiriza ahuriweho y’ubuziranenge, areba ibyo bicuruzwa.

Ati “Ubuziranenge niyo turufu ya mbere kugira ngo igicuruzwa kive mu gihugu kijya mu kindi. Mu kubirebera mu buryo bwagutse twemeranyijwe gushyiraho amabwiriza amwe y’ubuziranenge, tukaba dufite n’uburyo bwo gupima ibyo bicuruzwa haba ku gice cy’u Rwanda na Congo, kugira ngo ibicuruzwa bihanahanwa ku mpande zombi bibe byujuje ubuziranenge.”

Yavuze ko nyuma y’ibiganiro byarangiye muri 2020, kugeza ubu hari urutonde rw’ibicuruzwa bigera ku 151, bishobora kuva cyangwa kujya mu gihugu kimwe byujuje ubuziranenge, ndetse kandi hanashyizweho n’uburyo bwo gukurikirana uko ubuziranenge bukorwa.

Kugira ngo ibyo bigerweho, hazashyirwaho uburyo bwo guhanahana amakuru, guhuza ibipimo ngenderwaho, guhuza isesengura, sisitemu yo kugenzura, gusangira amahugurwa n’ubundi buryo butandukanye bushobora gushyigikira iterambere ry’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na RDC.

Abayobozi ku mpande zombi mu biganiro ku buziranenge bw'ibicuruzwa
Abayobozi ku mpande zombi mu biganiro ku buziranenge bw’ibicuruzwa

Intego nyamukuru ni ukoroshya ubucuruzi hagati y’u Rwanda na RDC, gukuraho inzitizi ku mahoro, amahame cyangwa amabwiriza ya tekiniki no kwemeza ubusabe bwa WTO, ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwaba intwaro y’amahoro, mu kuzamura ubukungu no kurwanya ubukene.

Iyi nama irimo kubera i Kigali, ije ikurikira iheruka kubera muri RDC mu mwaka ushize wa 2021, yari iya mbere ihuje impande zombi nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye yasinyiwe muri RDC mu kwezi k’Ukwakira 2020, ashyiraho ubufatanye bwo kugenzura ibicuruzwa byambukiranya imipaka byujuje ubuziranenge.

Iyi nama kandi yitabiriwe n’Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), ndetse n’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka