U Rwanda na RDC byemeranyijwe kongera kubyutsa umubano mwiza

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa Repuburika Iharanira Demokari ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi, bahujwe na Perezida João Lourenco wa Angola, yemeje ko umwuka mubi uri hagati y’ibihugu bibiri by’ibituranyi ucururuka.

Urubuga rwa twitter rw’Umukuru w’Igihugu cya Congo, rwatangaje ko umwuka mwiza uzagerwaho ari uko ibihugu byombi bibigizemo uruhare, kandi aricyo kintu nyamukuru cyahuje abo bayobozi.

Kuri twitter handitse ko ikigenderewe ari uko igihugu cya Congo cyongera kugirana umubano mwiza n’u Rwanda nk’ibihugu by’abaturanyi.

Andi makuru yaciye kuri twitter nanone yavugaga ko binyuze muri gahunda y’ibikorwa yiswe Luanda, Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na RDC, izateranira i Luanda muri Angola tariki ya 12 Nyakanga 2022. Iyi komisiyo izaba ije kureba ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo n’uburyo byakemuka mu nzira y’amahoro.

Kinshasa irega Kigali gufasha umutwe wa M23, uyu mutwe w’inyeshyamba mu mezi yashize uheruka kotsa igitutu ingabo za Leta ya Congo (FARDC). U Rwanda rwahakanye uruhare mu gufasha inyeshyamba z’umutwe wa M23, ahubwo rugashinja Congo gufasha umutwe witwara gisirikare wa FDLR, mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Amakuru mashya aturuka i Luanda, avuga ko Perezida Lourenço yasabye Abayobozi bombi kuganira ku kibazo no gutangiza inzira yo kuzahura icyizere hagati y’ibihugu byombi.

Mu byo bagarutseho ni "Inzira ya Luanda" ishaka kubyutsa amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Congo (JPC) yemeranyijweho.

Iyo komisiyo idaheruka guterana nyuma yimyaka myinshi igihe izaba iteranye, izerekana ibibazo bihari bikeneye kuganirwaho hagamijwe kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Congo.

Byaje kwemeranyahwo ko Congo ikemura ibibazo byabo na M23 imbere mu gihugu, bagendeye ku byifuzo by’amasezerano y’amahoro y’i Nairobi.

Ku wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022, mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na RBA, yongeye gusubiramo ko ikibazo cya M23 ari ikibazo Congo yananiwe gukemura, igatangira kwitwaza u Rwanda.

Ku rundi ruhande Congo yahawe umukoro wo kwita ku kibazo cya FDLR, kuko ikora ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Arikosekubericyi congo
idacyemura icyibazo i
fite ahubwo igashakaku
ryishiraku rwanda.

ndayisaba yanditse ku itariki ya: 5-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka