U Rwanda na RDC byasinye amasezerano yo gushakira igisubizo ikibazo cy’impunzi

U Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), byasinye amasezerano yo gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’impunzi mu bihugu byombi, no gushyira mu bikorwa ibyemejwe mu masezerano ya 2010.

Aya masezerano yitezweho gukemura ikibazo cy'impunzi mu bihugu byombi
Aya masezerano yitezweho gukemura ikibazo cy’impunzi mu bihugu byombi

Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, yatangaje ko iyi nama yabereye i Genève mu Busuwisi ku biro ry’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yigaga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyekongo bari mu Rwanda ndetse n’iz’Abanyarwanda bari muri Kongo, ifatirwamo imyanzuro ishimishije ku mpande z’ibihugu byombi.

Iyi nama yatumijwe n’Umuyobozi Mukuru wa UNHCR, Filippo Grandi, yitabirwa n’Itsinda rya RDC ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula, naho iry’u Rwanda riyobowe na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange n’abandi.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, yibanze kuri gahunda yo gucyura impunzi z’Abanyekongo bari mu Rwanda n’Abanyarwanda bari muri RDC ku bushake, gufasha abashaka kuguma muri ibyo bihugu kwisanga mu bandi n’amasezerano y’inyabutatu yo mu 2010.

Ubwo ayo masezerano yasinywaga
Ubwo ayo masezerano yasinywaga

Hanafashwe umwanzuro urimo ko ibihugu byombi byiyemeje gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’inyabutatu ya tariki 17 Gashyantare 2010, Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’iya RDC ndetse na UNHCR, ku mpande zombi kandi ibyateganyijwe bikubahirizwa.

Ibihugu byombi byiyemeje kugirana ibiganiro byubaka, bigamije gushyiraho uburyo buboneye bufasha abashaka gutahuka mu gihugu no kuzirikana uburenganzira bwo gutaha ku bushake kw’impunzi, n’amahame yo kubacungira umutekano.

Ibihugu byombi kandi byiyemeje gukemura inzitizi zishoboka, zijyanye n’umutekano w’abatahuka, kubafasha kwisanga mu muryango no gutanga amakuru ku mibereho yabo. Hari kandi ugukomeza guha ubuhungiro ababukeneye, no kubitaho nk’uko amahame mpuzamahanga abiteganya.

Bishimiye imyanzuro yafashwe
Bishimiye imyanzuro yafashwe

U Rwanda, RDC na UNHCR bemeje kuzahurira i Nairobi mu kwezi kumwe, uhereye igihe iri tangazo risohokeye, mu nama yo ku rwego rwa tekiniki yiga ku gushyiraho uburyo bwo gusubukura ibyemejwe mu masezerano ya 2010, na gahunda y’inama zo gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’impunzi mu bihugu byombi.

Iyi nama kandi iziga ku gusubukura uburyo bwo gufasha impunzi z’Abanyekongo n’iz’Abanyarwanda, zishaka gutahuka bigendanye n’ibiteganywa n’amasezerano yo mu 2010.

Ku ruhande rw’u Rwanda bishimiye iyi myanzuro, kuko izatanga ibisubizo by’impunzi zicumbikiwe n’ibihugu byombi zifuza gutaha.

Abagera kuri 86.6% by’izi mpunzi zahunze zituruka muri Kivu y’Amajyaruguru, 8.4% baturutse muri Kivu y’Amajyepfo, 1.6% baturutse muri Haut Katanga naho 1.4% baturutse mu bindi bice.

Nyuma y’imyaka myinshi yo kwirengagiza nkana no guhakana ko hari impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda, muri Werurwe 2023, Guverinoma ya RDC yatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko izemeza vuba umwanzuro, ugenga uburyo bwo gucyura impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka