U Rwanda na Qatar byiyemeje kurushaho gufatanya mu rwego rw’Umutekano

Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana n’intumwa ayoboye aho ari mu ruzinduko muri Qatar, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al-Thani, byagarutse mu kurushaho gufatanya mu rwego rw’umutekano mu bihugu byombi.

Habayeho gusinya amasezerano y'ubufatanye
Habayeho gusinya amasezerano y’ubufatanye

Minisitiri Gasana muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu, ayoboye intumwa zirimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye.

Ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, aba ba Minisitiri b’umutekano bombi bahagarariye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano, ndetse n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko z’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Umutekano muri Qatar, Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al-Thani, yavuze ko gusinya amasezerano nk’ayo hagati y’ibihugu bisanzwe ari inshuti, bigamije guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano.

U Rwanda na Qatar ni ibihugu bisanganywe ubufatanye mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu mutekano binyuze mu masezerano atandukanye byagiye bishyiraho umukono.

Muri Nyakanga 2023, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yakiriye Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer Faisal Al-Shahwani, bagirana ibiganiro byaganishaga ku kongerera imbaraga ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’ibya gisirikare.

Abaminisitiri b'Umutekano ku mpande zombi bagiranye ibiganiro
Abaminisitiri b’Umutekano ku mpande zombi bagiranye ibiganiro

Ni ibiganiro byabaye bigamije gushimangira amasezerano mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi, yasinywe mu ntangiriro za 2022 ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar, Lt. Gen. Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit, yagiriraga uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Qatar mu bya gisirikare, bugaragarira kandi mu buryo butandukanye harimo no kohereza Abanyarwanda kwihugura mu masomo ya gisirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubashimiye ukuntu muturyezaho amakuru aryezweho murakoze

Hirwa Ēzechiel yanditse ku itariki ya: 18-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka