U Rwanda na Pakistan byiyemeje gushimangira umubano mu bya gisirikare

Ku wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, yakiriye Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan, bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza umubano mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Marizamunda ari kumwe na Ambasaderi wa Pakstan mu Rwanda
Minisitiri Marizamunda ari kumwe na Ambasaderi wa Pakstan mu Rwanda

Ambasaderi Naeem Ullah Khan, yashyikirije impapuro Perezida Kagame zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda tariki tariki 29 Kanama 2023.

Mu byo yatangaje icyo gihe, yavuze ko u Rwanda n’igihugu cye bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane, kandi azashyira imbaraga mu kwagura uwo mubano.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubuvuzi n’umutekano, ndetse Ambasaderi Naeem Ullah Khan, avuga ko agiye gushyira imbaraga mu gushaka izindi nzego ibihugu byombi byakoranamo, harimo ubucuruzi n’ishoramari.

Bimwe mu bizakorwa hagati y’ibihugu byombi ni uguhuza abagemura icyayi cy’u Rwanda mu mahanga na Pakistan by’umwihariko, bakajya bakivana mu Rwanda bakigeza muri Pakistan.

Ku masezerano mu by’ubuzima, Ambasaderi yavuze ko bateganya kujyana Abaforomo n’abaganga bo mu Rwanda bakajya kwiga muri Pakistan.

Igihugu cya Pakistan gifite gahunda yo gufungura icyanya cyahariwe ubucuruzi n’inganda mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka