U Rwanda na Pakistan byiyemeje gukomeza guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi

Mu biganiro Perezida wa Sena y’u Rwanda, Kalinda François Xavier yagiranye na Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan tariki 27 Nzeri 2023, byibanze ku bufatanye hagati y’Inteko Zishinga Amategeko n’uburyo bwo kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Hon. Kalinda François Xavier na Amb. Naeem Ullah Khan bahana impano
Hon. Kalinda François Xavier na Amb. Naeem Ullah Khan bahana impano

Ibi biganiro kandi byanitabiriwe na Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperence, ndetse na Hon. Mukabaramba Alivera, baganira ku bufatanye hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

Ibiganiro byabo byibanze ku gukomeza kwagura umubano cyane cyane guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane, hagati y’u Rwanda na Pakistan.

Ambasaderi Naeem Ullah Khan, tariki 29 Kanama 2023 nibwo yashyikirije impapuro Perezida Kagame, zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Impande zombi zagiranye ibiganiro
Impande zombi zagiranye ibiganiro

U Rwanda na Pakistan bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane, binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubuvuzi n’umutekano, ndetse Ambasaderi Naeem Ullah Khan, avuga ko agiye gushyira imbaraga mu gushaka izindi nzego ibihugu byombi byakoranamo, harimo ubucuruzi n’ishoramari.

Bimwe mu bizakorwa hagati y’ibihugu byombi, ni uguhuza abagemura icyayi cy’u Rwanda mu mahanga, bakajya bakivana mu Rwanda bakigeza muri Pakistan.

Ku masezerano mu by’ubuzima, Ambasaderi Naeem yavuze ko bateganya kujyana Abaforomo n’abaganga bo mu Rwanda, bakajya kwiga muri Pakistan.

Igihugu cya Pakistan gifite gahunda yo gufungura icyanya cyahariwe ubucuruzi n’inganda mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka