U Rwanda na Nigeria mu bufatanye bugamije impinduka muri Afurika
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Perezida w’iki gihugu, Muhammadu Buhari, yavuze ko ibiganiro bagiranye bigamije impinduka kuri Afurika.

Minisitiri Mushikiwabo yari yakoreye uruzinduko muri Nigeria nk’intumwa ya Perezida Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2017.
Ubutumwa yari ajyanye bwari bujyanye n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi no kuzamura ubufatanye hagati y’ibihugu by’Afurika.
Yagize ati “Impinduka z’ingenzi ziri gukorwa mu muryango w’Afurika yunze Ubumwe, ibijyanye n’umutekano n’ubutwererane hagat y’u Rwanda na Nigeria biri mu bintu twibanzeho.”

U Rwanda na Nigeria bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu bukungu no muri politiki. Mu minsi ishize ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo gufashanya mu guteza imbere ikoranabuhanga.
Ohereza igitekerezo
|