U Rwanda na Misiri mu bufatanye buzateza imbere ubuzima

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yagiranye ubufatanye n’Igihugu cya Misiri binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga buzateza imbere ibijyanye n’ubuzima.

Amasezerano y'ubufatanye yasinywe hagati y'ibihugu byombi azafasha mu guteza imbere urwego rw'ubuzima
Amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’ibihugu byombi azafasha mu guteza imbere urwego rw’ubuzima

Ni ubufatanye bwanyuze mu masezerano Ibihugu byombi byagiranye kuri uyu wa mbere tariki 12 Kanama 2024, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda Dr. Sabin Nsanzimana hamwe na Minisiteri w’Ububanyi n’amahanga wa Misiri Badr Abdelatty.

Muri aya masezerano y’ubufatanye hakubiyemo ko ibigo bishinzwe ibijyanye n’ubugenzuzi bw’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga hagati y’ibihugu byombi, bizafatanya mu buryo bwo gusuzuma imiti hanarebwa, hakanarindwa abafata imiti muri ibyo bihugu ko bagira ibibazo biyiturutseho.

Mbere yo gushyira umukono kuri ayo masezerano abayobozi bombi babanje mu gikorwa cyo gusura aharimo kubakwa ibitaro byihariye bizajya bitanga ubuvuzi bw’indwara z’umutima bikazanakorerwamo ubushakashatsi kuri izo ndwara.

Imirimo yo kubaka ibitaro byihariye by'indwara z'umutima igeze kuri 30%
Imirimo yo kubaka ibitaro byihariye by’indwara z’umutima igeze kuri 30%

Ni mu mushinga w’ikigo cyitwa ‘My Heart Centre’ urimo gukorerwa mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro ukaba waratekerejwe mu 2018 n’umuganga w’Umunyamisiri w’inzobere mu kuvura indwara z’umutima, Prof Magdi Habib Yakub.

Mu 2021 nibwo Madamu Jeannette Kagame yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibyo bitaro birimo kubakwa na sosiyete yo mu Misiri yitwa ORASCOM.

Kuri ubu imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere cy’ibyo bitaro igeze ku kigero cya 30%, bikaba biteganyijwe ko imirimo yose yo kubyubaka izakorwa mu byiciro bibiri izaba irangiye mu gihembwe cya mbere cya 2026.

Prof Magdi Habib Yakub avuga ko kuba ibitaro byihariye ku ndwara z'umutima birimo kubakwa mu Rwanda ari iby'agaciro
Prof Magdi Habib Yakub avuga ko kuba ibitaro byihariye ku ndwara z’umutima birimo kubakwa mu Rwanda ari iby’agaciro

Prof Magdi Habib Yakub avuga ko ari iby’agaciro kuba ibitaro byihariye ku ndwara z’umutima birimo kubakwa mu Rwanda kugira ngo bizafashe Abanyarwanda, Akarere ndetse n’abandi.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko indwara z’umutima ziza ku mwanya wa mbere w’izihitana abantu benshi mu Rwanda, muri Afurika ndetse n’ahandi henshi ku Isi, zigakurikirwa n’indwara za Kanseri (Cancer) hamwe na Diyabete n’izindi bijyana.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko kuba indwara z’umutima ziza ku isonga mu guhitana abatari bake, ariyo mpamvu Leta y’u Rwanda yafashe iya mbere mu gufatanya na Misiri ku gitekerezo cyaturutse kuri Prof. Magdi.

Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko indwara z'umutima ziza ku isonga mu zihitana benshi mu Rwanda
Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko indwara z’umutima ziza ku isonga mu zihitana benshi mu Rwanda

Ati “Ni ibitaro byihariye by’umutima birimo inzobere kuva ku winjira ku muryango kugera aho ubuvuzi buhambaye butangirwa, bizajya bikorwa n’abize iby’umutima, twari tumenyereye ibitaro birimo ibice bitandukanye, ahavurirwa abana, abagore ukaza kugera ahari umuganga w’umutima, ariko ibi n’ibitaro bizajya bivura umutima gusa, niwo mwihariko wa mbere, binavuze ko ubuzobere bw’aha buzaba butari ahandi.”

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Igihugu cya Misiri Badr Abdelatty, yavuze ko bishimira ko Leta zombi zageze ku ntego bari barihaye yo kubaka Leta ziteye imbere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’umutima.

Badr Abdelatty avuga ko bikwiye ko bakomeza gufatanya kugira ngo bakomeze kungurana ibitekerezo mu guhangana n'ibyorezo
Badr Abdelatty avuga ko bikwiye ko bakomeza gufatanya kugira ngo bakomeze kungurana ibitekerezo mu guhangana n’ibyorezo

Ati “Icyo turimo kwishimira uyu munsi ni uko turimo kugera ku muhigo wacu wo kubaka Leta zifite ubushobozi bwo kuvura indwara z’umutima, zigatanga ubuvuzi bufite ireme mu rwego rwo gutanga serivisi nziza ku Banyarwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho ku rwego mpuzamahanga mu buvuzi. Niyo mpamvu tugomba gukomeza gukorana kugira ngo turusheho gutekereza byagutse kugira ngo dusangizanye ibitekerezo bishobora kudufasha guhangana n’ibyorezo hamwe n’imbogamizi.”

Muri ibyo bitaro byihariye by’indwara z’umutima hazaba harimo abaganga b’inzobere barimo abashobora kuvura indwara z’umutima zishobora gutungurana, imitsi itwara amaraso ikaba yakwifunga bikaba byaviramo umuntu urupfu kandi hari icyashoboraga gukorwa mu minota mike zizwi nka ‘Heart attack’, ‘Stroke’ n’izindi.

Uretse kuvura umutima hazajya hanakorerwa ubushakashatsi ku ndwara zibasira umutima ku rwego rwo hejuru no gukorana n’ibindi bigo biri ku rwego rumwe birimo icyubatswe mu Misiri.

Aya masezerano yari ahagarariwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Misiri Badr Abdelatty hamwe na Minisitiri w'Ubuzima w'u Rwanda Dr. Sabin Nsanzimana
Aya masezerano yari ahagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Misiri Badr Abdelatty hamwe na Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda Dr. Sabin Nsanzimana

Binyuze mu baturage Leta ya Misiri yahaye u Rwanda inkunga y’ibikoresho byifashiswa kwa muganga, by’umwihariko ibizajya byifashishwa mu kuvura indwara z’umutima bifite agaciro ka miliyoni 3.3 z’amadorali ya Amerika.

Ibi bitaro byihariye by’indwara z’umutima birimo kubakwa mu byiciro bibiri, ku buso bungana na hegitari 4,4, bikazuzura bitwaye miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika.

Hafashwe ifoto y'urwibutso aho imirimo yo kubaka ibitaro byihariye by'indwara z'umutima irimo gukorerwa
Hafashwe ifoto y’urwibutso aho imirimo yo kubaka ibitaro byihariye by’indwara z’umutima irimo gukorerwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka