U Rwanda na Misiri bizakomeza kongera guhererekanya ubunararibonye

U Rwanda na Misiri byiyemeje gukomeza guhererekanya ubunararibonye mu bikorwa bya gisivili na gisirikare.

Ibi byemejwe uyu munsi tariki 12/01/2012, ubwo Minisitiri w’Ingabo, James Kabarebe, yakiraga mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Mohammed Kamel Amr.

Aganira n’abanyamakuru nyuma y’umubonano, Minisitiri Amr yatangaje ko ibihugu byombi byishimira ubutumire bikomeza guhana kandi ko yizera ko buzabageza kuri byinshi. Yagize ati “Turashaka gukoresha ubunararibonye bwacu mu gukora ibikorwa bya gisivili. Twaganiriye byinshi kandi twiyemeje kuzakomeza ubufatanye haba mu myitozo ndetse no kongerera ubushobozi ingabo z’u Rwanda”.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Col. Nzabamwita Joseph, yavuze ko ibiganiro byanibanze ku kubungabunga amahoro ku isi, nk’uko basanzwe babihuriraho.
Yongeraho ko mu minsi iza bateganya gukomeza kwagura uyu mubano ku zindi gahunda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka