U Rwanda na Lesotho byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu miyoborere myiza

Kuri uyu wa gatatu tariki 29/05/2013, u Rwanda na Lesotho byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije kujya bihana amakuru n’ubumenyi bijyanye no guteza imbere imiyoborere myiza.

Igihugu cya Lesotho nicyo cyari cyabimbuye cyohereza itsinda ryari rigamije kwigira ku iterambere ry’u Rwanda mu bice byo kwegereza ubuyobozi abaturage no guhiga mu bayobozi kugira ngo bashobore kuzuza inshingano biyemeje.

Bisa nka’ho Lesotho ariyo izigira byinshi ku Rwanda kuko arirwo ruri imbere muri ibi bice hakiyogeraho no kwishakamo ibisubizo. Gusa u Rwanda narwo rwizera ko hari byinshi ruzigira kuri iki gihugu, nk’uko byemezwa na Minisitiri James Musoni.

Yagize ati: “Hari byinshi bitandukanye nk’Umushyikirano, kuriya Perezida wa Repuburika abonana n’Abarwanda baba hanze. Ibyo byose mu biganiro twagiranye baravuga bati u Rwanda hari byinshi rukora usanga bidasanzwe bikorwa, bakavuga bati turashaka kwiga kugira ngo bidufashe.

Ariko birumvikana nabo hari byiza bafite mu miyoborere, ukuntu batera imbere, nabo ni igihugu gito bafite uburyo bishyira hamwe mu iterambere ry’igihugu cyabo. Natwe tuzohereza intumwa kugira ngo bajye kwiga uko bakora, dufatanye.”

Minisitiri Musoni afata ifoto y'urwibutso hamwe na Minisitiri Metsing, hamwe n'abakozi ba MINALOC.
Minisitiri Musoni afata ifoto y’urwibutso hamwe na Minisitiri Metsing, hamwe n’abakozi ba MINALOC.

Yongeyeho ko ikindi cy’ingenzi ari uko iki gihugu kiri mu muryango w’ubukungu wa SADEC, ibyo bikazafasha igihugu nk’u Rwanda kitawurimo kucyorohereza gikorana n’umwe mu banyamuryango bawo.

Lesotho nayo itangaza ko itibeshye isaba u Rwanda kugirana umubano wihariye mu bijyanye n’imiyoborere myiza, kuko ari igihugu gihagaze neza ku rwego rw’isi muri iki gihe, nk’uko Minisitiri wungirije ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu, Mothetjoa Metsing, yabitangaje.

Lesotho ni igihugu giherereye muri Afurika y’Amajyepfo, gikikijwe n’igihugu cya Afurika y’Epfo. Gifite ubuso bugera ku birometero kare ibihumbi 30, kikayoborwa ku butegetsi bwa cyami.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

tugira ubufatanye nibyo bizazamura ubukungu bwibihugu byacu nimiyoborere myiza duhahirane mu bwenge ...turabashimira

gasarambe yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

Ibyiza birushaho iyo bisangiwe,kubera ko urwanda rumaze kuvugurura imiyoborere bigatuma ubukungu ndetse n’imibereho y’abanyarwanda bihinduka,ibindi bihugu bikwiye kutureberaho nabyo bikagera ikirenge mu cy’urwanda,ndetse natwe nk’urwanda hari ibindi twavana muri lesotho bikatugirira akamaro.

haguma yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

UWO MWARIMU WI RKARA BAVUGA KO YISHWE MU GIHE CYA JENOCIDE NI IKINYOMA KUKO YAPFUYE MURI 92 KUBERA INDWARA IZWI

yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

abo kwa muswati basanze Minaloc, ariyo bakorana neza cyane mu bibanire yabo no mumiyoborere myiza bahererekanya abagore....kuko biri mu mico yabo bombi ,umuco wo gucana inyuma no kwigizaho incoreke.....

sasunengo yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka