U Rwanda na Kongo byasinye amasezerano y’ubufatanye mu kugarura umutekano muri Kongo

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe na Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Alexandre Luba Tambo, basinye amasezerano y’ubufatanye mu kugarura umutekano muri Kongo.

Abo bayobozi basinye aya masezerano tariki 12/05/2012 muri Kivu Serena Hotel mu karere ka Rubavu nyuma y’inama yabahuje hari n’abagaba bakuru b’ingabo z’u Rwanda na Kongo.

Abaminisitiri b’ingabo z’ibihugu byombyi baremeza ko bagiye gushyira hamwe mu kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho ikorera mu burasirazuba bwa Kongo; nk’uko itangazo bashyize ahagaragara ribivuga.

Mu biganiro bagiranye n’abanyamakuru, Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Kabarebe yagize ati “ibibazo bibera muri Kongo bigira ingaruka nyinshi ku Rwanda ni yo mpamvu twiyemeje gushakira umuti hamwe.”

Minisitiri w’ingabo wa Kongo, Tambo ashimangira ko bashyize hamwe ingamba zifatika zo kurwanya by’umwihariko imitwe y’inyeshyamba cyane cyane FDLR. Yagize ati “dufite ubushake bwo gukorana n’ingabo zo mu Rwanda kugirango duhagarike ibikorwa by’ubwicanyi bukorwa n’inyeshyamba.”

Tambo yatangaje ko ikibazo cy’impunzi kitari cyabazinduye kuko gisaba izindi ngufu zihambaye zizava muri minisiteri ishinzwe iby’impunzi mu gihugu cyabo. Icyo bashyize imbere ngo ni ukongera ingufu mu gukumira ikibazo cy’umutekano muke utuma abatari bake bavanwa mu byabo.

Umugaba w’ingabo za Kongo, Lt Gen Didier Etumba, yatangaje ko ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri Kongo (MONUSCO) ntacyo riri gukora mu kunganira Leta mu kubungabunga umutekano w’abaturage.
Icyo kibazo ngo kirareba minisiteri y’ububanyi n’amahanga izakivuganaho n’Umuryango w’Abibumbye (UN); nk’uko umugaba w’ingabo za Kongo yakomeje abisobanura.

Imirwano yo mu burasirazuba bwa Kongo ni intandaro y’ubuhunzi bw’abaturage 8000 bamaze guhungira mu Rwanda mu gihe kitarenze ukwezi kumwe. Mu Rwanda habarirwa impunzi z’Abanyekongo zisaga 60000 mu gihe cy’imyaka ibiri gusa.

Pascaline Umulisa

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko muri kuducanga? ni FDLR irwana na FARDC ku mupaka w’u Rwanda na Congo cyangwa ni M23 igizwe n’abasilikari bari aba Ntaganda?

Gatera yanditse ku itariki ya: 13-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka