U Rwanda na Kazakhstan byemeranyije gukuriranaho Visa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na Murat Nurtleu, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Kazakhstan, bikurikirwa n’amasezerano y’ubufatanye.

U Rwanda na Kazakhstan byemeranyije gukuriranaho Visa
U Rwanda na Kazakhstan byemeranyije gukuriranaho Visa

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko aba bayobozi bombi, bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku munsi wa gatatu w’inama y’Inteko Rusange ya Loni iri kuba ku nshuro ya 79.

Ibiganiro byahuje Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we Murat Nurtleu, byakurikiwe no gushyira umukono ku masezerano agamije gukuriranaho Visa ku baturage b’ibihugu byombi mu koroshya urujya n’uruza.

Aya masezerano yashyizweho umukono akubiye muri byinshi ibihugu byombi bikomeje kuganira ngo hareberwe hamwe izindi nzego zitandukanye byarushaho kufatanyamo.

Muri ibyo harimo ukureba uko ubufatanye bwarushaho guhabwa imbaraga binyuze muri za Ambasade z’ibihugu byombi, ibiganiro hagati y’inzego z’ubuyobozi bukuru bwa Minisiteri, hagamijwe guteza imbere ubufatanye n’imikoranire mu bikorwa bitandukanye.

Habayeho ibiganiro byahuje impande zombi
Habayeho ibiganiro byahuje impande zombi

U Rwanda na Kazakhstan, bifitanye umubano utamaze igihe cyane ko watangiye mu 2016, ubwo rwashyiragaho ugomba kuruhagararira muri icyo gihugu.

Tariki 11 Nzeri uyu mwaka nibwo Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, yashyikirije Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jormat Tokayv, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Amb. Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, asanzwe ahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Turikiya, Lebanon, Azerbaijan na Kazakhstan, akaba yarahawe izo nshingano mu 2023, asimbuye Fidelis Mironko mu 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka