U Rwanda na Indonesia byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta na mugenzi we Retno Marsudi wo muri Indonesia tariki 6 Kamena 2024 bagiranye ibiganiro byihariye byibanze ku guteza imbere umubano w’impande zombi banashyize umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Amasezerano arimo ay’imikoranire hagati y’ibihugu byombi arimo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomate n’abafite pasiporo za serivisi.

U Rwanda rwanafunguye ku mugaragaro ambasade yarwo muri Indonesia, iherereye mu Mujyi wa Jakarta, mu gushimangira umubano uhuriweho n’ibihugu byombi.

Iyi ambasade yafunguwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Indonesia, Retno Marsudi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko iyi ambasade ari igihamya mu rugendo rwo kwagura ubucuti n’umubano ufitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi.

Umubano wa Indonesia n’u Rwanda watangiye ubwo hashyirwagaho abahagarariye inyungu z’ibihugu byombi, uw’u Rwanda afite icyicaro muri Singapore mu gihe uwa Indonesia afite icyicaro muri Tanzania.

U Rwanda rukaba ruhagarariwe muri Indonesia na Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye, usanzwe afite icyicaro muri Singapore.

Mu mwaka wa 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yasuye Indonesia aho yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.

Umukuru w’Igihugu yabonanye na mugenzi we wa Indonesia Joko Widodo, Icyo gihe, bagirana ibiganiro byibanze ku hazaza h’ubutwererane bw’ibihugu byombi n’uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Indonesia.

Umubano w’ibihugu byombi watanze umusaruro kuko bamwe mu Banyarwanda bagiye kwiga muri icyo gihugu aho Indonesia yabahaye buruse mu myaka itandukanye ndetse kugeza ubu u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere kibona izo buruse muri Afurika.

Indonesia itera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo ingufu z’amashanyarazi, ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi n’ibindi. Yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta yo guteka, icyayi n’ikawa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka