U Rwanda na Guinea Conakry byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu kunoza umubano

Ibihugu by’u Rwanda na Guinea Conakry, byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye hagamijwe gutsura no kunoza umubano usanzwe urangwa hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Guinea Conakry byasinyanye amasezerano y'imikoranire mu kunoza umubano
U Rwanda na Guinea Conakry byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu kunoza umubano

Ni amasezerano 12 ari mu nzego zitandukanye zirimo Ikoranabuhanga, Ubuhinzi, Ishoramari, gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, Ubukerarugendo, Ingufu no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, yose akaba yasinywe kuri uyu wa gatatu tariki 09 Ukwakira 2024, ashyirwaho umukono na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi.

Aya masezerano asinywe nyuma y’umwaka Igihugu cya Guinea gitangaje ko cyafunguye ambasade yacyo mu Rwanda kuko yafunguwe mu Kwakira umwaka ushize, nyuma y’uruzinduko Perezida Paul Kagame yari yagiriye muri icyo gihugu tariki 17-18 Mata 2023.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bushingiye ku kuzuzanya n’ubwubahane bubyara inyungu hagati y’impande zombi.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane w'u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe

Yagize ati “U Rwanda rwakwigira byinshi kuri Guinea nk’ibyerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Guinea nayo yakwigira byinshi ku Rwanda ku bijyanye na gahunda zo guhanga udushya no guteza imbere inzego z’ubuyobozi. Ibihugu byombi bishyize imbere ubufatanye bushingiye ku buvandimwe bw’Abanyafurika no kubwubahane, u Rwanda ruzakomeza umubano mwiza rufitanye na Guinea.”

Mu ijambo rye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wa Guinea Dr. Morissanda Kouyaté, yavuze ko afitiye icyizere amasezerano yashyizeho umukono ku mpande zombi.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane wa Guinea Dr. Morissanda Kouyaté
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Guinea Dr. Morissanda Kouyaté

Ati “Amasezerano amaze gushyirwaho imikono hagati y’Ibihugu byombi ni icyizere ko ubufatanye hagati ya Guinea n’u Rwanda buzakomeza kugenda neza, nizeye ntashidikanya ko iki ari ikintu gikomeye cyane kizongera ikibatsi mu mubano wacu.”

Muri Mutarama muri uyu mwaka nibwo Perezida wa Guinea Conakry, Gen. Mamady Doumbouya yagiriye uruzinduko mu Rwanda, nyuma anitabira ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame byabaye tariki 11 Kanama.

Mbere gato y’uko ibihugu byombi bisinyana aya masezerano y’imikoranire, Perezida Paul Kagame yari yabanje kwakira mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinea, Dr. Morissanda Kouyaté, wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we, Gen. Mamady Doumbouya.

Perezida Kagame yashyirikijwe ubutumwa bwa mugenzi we Gen. Doumbouya wa Guinnea Conakry
Perezida Kagame yashyirikijwe ubutumwa bwa mugenzi we Gen. Doumbouya wa Guinnea Conakry

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame na Dr. Morissando bagiranye ibiganiro by’ibanze ku mikoranire y’impande zombi mu ngeri zitandukanye.

Abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y'urwibutso
Abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y’urwibutso
Ni amasezerano yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye hagati y'ibihugu byombi
Ni amasezerano yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye hagati y’ibihugu byombi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka