U Rwanda na Guinea byiyemeje kongera ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari
Perezida Paul Kagame uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York, aho yitabiriye Inteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye (UN), yabonanye na Mamady Doumbouya Perezida wa Guinea ku kongera ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi mu nzego za Leta n’izindi.
Ibiganiro byabo bikurikira uruzinduko rwa Perezida Kagame aherutse kugirira muri Guinea, aho abayobozi bombi biyemeje gukorera hamwe kugira ngo bakemure ibibazo byo mu karere no ku mugabane wa Afurika.
Ibihugu byombi bifitanye amasezerano yashyizweho umukono, arimo ay’ubutwererane buhuriweho mu bya dipolomasi, ndetse n’ajyanye n’ubufatanye mu ikoranabuhanga.
Perezida Kagame kandi yabonanye n’ababandi bayobozi barimo Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique, baganira ku gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Mozambique.
Igihugu cy’u Rwanda na Mozambique bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano, kugira ngo bihashye ibyihebe byari byarabujije abaturage ba Mozambique umutekano.
Bimwe mu bimaze kugerwaho muri iki gihugu ni uko Ingabo z’u Rwanda, zafashije abaturage ba Mozambique gusubira mu byabo, bari barakuwemo n’intambara kubera ibyihebe, mu turere twa Palma na Mocimboa da Praia tw’intara ya Cabo Delgado, ahabarizwa ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda.
Perezida Kagame yagiranye kandi ibiganiro na Perezida wa Banki Nyafurika itsura amajyambere, Akinwumi Adesina, bavuga ku bufatanye bw’iyi Banki n’u Rwanda, mu nzego zirimo gutera inkunga ibikorwa remezo no guteza imbere ubumenyi.
Umukuru w’Igihugu kandi yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mataʻafa, ku ngingo zirimo kuba ibihugu byombi biri muri Commonwealth. Samoa izakira inama y’Abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango izaba mu 2024.
Perezida Kagame yanagiranye kandi ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, baganira ku buryo bwo gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, mu ngeri zirimo umutekano, ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi.
Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Morttley. Abayobozi bombi baganiriye ku guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu by’u Rwanda na Barbados mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ibindi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|