U Rwanda na Ethiopia byasinye amasezerano yo kwagura umubano
U Rwanda na Ethiopia byiyemeje kwagura umubano hagati yabyo. Kuri uyu wa gatatu tariki 27/06/2012, ku nshuro ya mbere, byasinye amasezerano y’ubutwererane azabifasha gukorana mu bikorwa by’ubukungu n’iterambere.
Ubu butwererane bubayeho bwa mbere mu mateka y’ibi bihugu, buzibanda mu bikorwa by’ingufu z’amashanyarazi, ubuhinzi, ibikorwa byo mu mazi, imari n’itumanaho no guhana amakuru.
Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane mu bihugu byombi, Louise Mushikiwabo ku ruhande rw’u Rwanda na Hailemariam Desalegn, basinye inyandiko izabafasha gukurikiza ibyo bemerenyijweho.
Biteganyijwe bo aba bayobozi bombi n’ababaherekeje bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru kizibanda kubyo baganiriyeho kuwa gatanu tariki 29/06/2012.
Muri 2009, Perezida Kagame yahaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Meles Zenawi, umudari witwa "Uruti" kubera uruhare yagize mu ibohozwa ry’igihugu ndetse n’umudari witwa "Umurinzi" uhabwa abagize uruhare mu kurwanya Jenoside.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ndashima cyane iyi ntambwe iri muzo uRwanda rukomeje gutera rubikesha nyakubahwa Paul Kagame nkaba ntashidikanya ko abo bavandimwe bacu babanya Ethiopia bashimye inzira URWANDA rurimo yo kwiyuka kandi bazadufashe tujye dusura nicyo gihugu cy,abavandimwe noneho duhabwe ama visa turibama bitumare agahinda kawawundi watwifurizaga kunyura iyubusamo,