U Rwanda na DRC byemeranyijwe gukemura ibibazo mu nzira y’ibiganiro

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ku wa Gatandatu tariki 05 Ugushyingo 2022, byasinye amasezerano yo gukomeza gukemura ibibazo hagati y’ibihugu byombi mu nzira y’ibiganiro, ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa DRC, Christophe Lutundula, mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola.

Ba Minisitiri b'ibihugu byombi bari kumwe na Perezida João Lourenço
Ba Minisitiri b’ibihugu byombi bari kumwe na Perezida João Lourenço

Nk’uko imyanzuro yavuye muri ibyo biganiro ibivuga, aba baminisitiri bemeye “gukomeza ibiganiro bya politiki hagati y’abayobozi ba DRC ab’u Rwanda, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi by’abaturanyi.

DRC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ariko u Rwanda rwakomeje gushimangira ko ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC, ari ikibazo cy’imbere mu gihugu ndetse gikwiye gukemurwa na DRC. U Rwanda ariko kandi rushinja DRC gushyigikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR, uruhungabanyiriza umutekano.

Mu byumweru bishize, DRC yateguye imyigaragambyo yo kwamagana inyeshyamba ziri muri ako karere ndetse abayobozi b’iki gihugu bakangisha amagambo yo kugaba ibitero ku Rwanda.

Icyakora, nyuma y’iminsi u Rwanda rucecetse rwatangaje ko ruzohereza ingabo zo kurinda ubusugire bwarwo, mu gihe DRC yaba ibubangamiye.

Abaminisitiri bombi kandi bagize amahirwe yo kugirana ibiganiro na Perezida wa Angola, João Lourenço, usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC.

Iyi nama yemeje kandi kohereza itsinda ry’Ingabo z’akarere zishinzwe kugenzura ibibazo bishingiye ku mipaka (EJVM), kugira ngo zikomeze gukurikirana umutekano ku mipaka yombi cyane cyane ibibera i Goma.

Ibyo biganiro byabanjirijwe n’inama yahuje inzego z’ubutasi mu gisirikare, igamije gusuzuma ibikorwa byo kubahiriza gahunda yashyiriweho i Luanda ku ya 6 Nyakanga 2022.

Imyanzuro yavuye muri iyo nama ivuga ko abayobozi bashinzwe inzego z’ubutasi bazakomeza ibiganiro.

Ba Minisitiri b'Ububanyi n'amahanga ku mpande zombi basinya ayo masezerano
Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga ku mpande zombi basinya ayo masezerano

Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ko hazabaho inama zigamije guhuza ibikorwa n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi, basaba umuhuza kwegera ibyo bihugu mu gihe byaba ngombwa.

Mu bijyanye n’ibibazo by’umutekano muke muri DRC, Perezida w’Uburundi, Évariste Ndayishimiya, n’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ku ya 4 Ugushyingo 2022, bavuze ko inzira ya politiki ikwiye gushimangirwa hagamijwe gushaka umuti urambye, ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka