U Rwanda na DRC basinyanye amasezerano yo gucyura impunzi ku bushake, mu mahoro

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) n’u Rwanda bagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka, mu mahoro, kandi ku buryo bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Addis Abeba muri Etiyopiya, aho u Rwanda rwari ruhagararirwe na Ambasaderi Charles Karamba, naho Congo ikaba yari ihagarariwe na Shaban Lukon Bihango Jacquemain, Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu ya DRC.

Hari mu nama yo ku rwego rw’abaminisitiri iri kubera muri Etiyopiya uyu munsi n’ejo, kandi ikaba ifite ishingiro mu masezerano mpuzamahanga atandukanye ndetse n’ayahuriweho n’ibihugu byombi by’umwihariko kuva mu 2010, ajyanye no gucyura impunzi, zaba iz’abanyarwanda ziri muri DRC, n’iza DRC ziri mu Rwanda.

Ishingiye kandi na gahunda yo gushakira amahoro Uburasirazuba bwa DRC nk’uko bikubiye mu masezerano yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na DRC, n’ingingo zasinyiwe i Doha muri Qatar hagati ya DRC na M23.

Aya masezerano basanga ari inkingi ya mwamba mu gushakira aka karere amahoro, bakaba bemerenyije ko ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi - HCR ari umufatanyabikrwa wizeye kandi utabogamye muri iki gikorwa, rikaba rizafasha mu kwita ku mpunzi no gukora ku buryo zigira umutuzo n’umutekano.

Muri aya masezerano, ibihugu byemeranyije ko hihutishwa itahuka ry’abanyarwanda magana atandatu bari mu nkambi y’agateganyo i Goma.

Bumvikanye ko muri uyu mwitozo wo gucyura impunzi ku bushake habaho ubushishozi mu kugenzura ibibaranga, kugira ngo bitazasiga hari abantu badafite igihugu gakondo(statelessness).

Ibihugu byombi, byumvikanye ko gucyura impunzi bigomba gushingira ku turere, aho abatahuka bakomoka, kandi bagakora ku buryo abatahutse banjizwa mu bikorwa by’iterambere by’iwabo, aho batashye.

Ibihugu byombi byashyizeho Komite bahuriyeho ishinzwe kuzakomeza gukurikirana iki gikorwa cy’itahuka ry’impunzi ku bushake, izaba ifite inshingano mu mwaka wa 2025-2026.

Iyi komite izajya ihura kenshi kugira irebe aho akazi kageze, mu gihe inama y’abaminisitiri ku itahuka ry’impunzi izajya iba buri meza atandatu.

U Rwanda rumaze imyaka irenga makumyabiri rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi ijana by’Abanyekongo, Kuri aba, hiyongeraho n’abandi bagiye bahunga imirwano yashyamiranyije M23 na DRC, ikanasiga iki gihuhgu gitakaje igice kinini cya Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru, kigarurirwa na M23.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka