U Rwanda na Denmark bikomeje gushimangira umubano n’ubutwererane

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ku wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023, yakiriye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Denmark, Lotte Machon, bagirana ibiganiro byibanze ku mahoro n’umutekano muri aka karere, n’ubufatanye mu iterambere ry’ibihugu byombi.

Minisitiri Biruta hamwe n'itsinda ryaturutse muri Denmark
Minisitiri Biruta hamwe n’itsinda ryaturutse muri Denmark

U Rwanda na Denmark bisanzwe bifitanye umubano mwiza, kuko mu mwaka wa 2022 ibihugu byombi byemeranyijwe gukorana mu gushaka umuti w’ikibazo cy’abimukira, bagenda bajyanywe n’abantu bacuruza abandi, kugira ngo kibonerwe igisubizo kirambye.

Uretse iby’abimukira, u Rwanda na Denmark bemeranyijwe ku bufatanye mu bijyanye n’iterambere rusange, imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage, Ubucuruzi, ikoranabuhanga, ishoramari, kubungabunga ibidukikije n’ubutabera mu guhererekanya abanyabyaha, aho Denmark yemeye gutanga Miliyoni icumi z’Amayero, azafasha mu bikorwa binyuranye byo kurengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere.

Mu rwego rw’ubutabera, Denmark yoherereje u Rwanda abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorerewe Abatutsi, barimo Emmanuel Mbarushimana woherejwe muri 2014 na Wenceslas Twagirayezu, woherejwe muri 2018.

Ministiri Biruta na Lotte Machon waturutse muri Denmark
Ministiri Biruta na Lotte Machon waturutse muri Denmark
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka