U Rwanda na Denmark basinyanye amasezerano agamije kongera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

U Rwanda na Denmark byasinyanye amasezerano agamije gufasha ibihugu byombi gukorana, kimwe kikigira ku kindi uburyo bwo gufata neza impunzi, kwita ku mpunzi za politiki, uburyo bwiza bwo guhangana n’impinduka z’ikirere, ubucuruzi ndetse n’Ikoranabuhanga.

Minisitiri Prof. Nshuti Manasseh (iburyo), Misitiri Flemming Moller Mortensen (hagati) na Minisitiri Mattias Tesfaye (ibumoso) muri icyo gikorwa
Minisitiri Prof. Nshuti Manasseh (iburyo), Misitiri Flemming Moller Mortensen (hagati) na Minisitiri Mattias Tesfaye (ibumoso) muri icyo gikorwa

Amasezerano arebana no kungurana inama mu bya politiki n’ubufatanye mu bijyanye n’imicungire y’impunzi za politiki ndetse n’ibibazo by’abinjira n’abasohoka yasinywe hagati ya Minisitiri Prof. Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga na Flemming Moller Mortensen, Minisitiri w’iterambere ry’ubuhahirane muri Denmark ari kumwe na Mattias Tesfaye, Minisitiri w’ibijyanye n’abinjira n’abasohoka muri Denmark.

Prof. Manasseh Nshuti yavuze ko u Rwanda rwiteguye kungukira byinshi kuri gahunda nyinshi z’iterambere zo muri icyo gihugu.

Yagize ati “Twagiranye ibiganiro by’ingirakamaro, kandi amasezerano twasinyanye ni agamije gutanga urubuga ibihugu byombi bizajya biganiriraho ku buryo bw’imikoranire mu gucunga impunzi n’abanyapolitiki bahunga ibihugu byabo, ihindagurika ry’ikirere, ubucuruzi ndetse n’ikoranabuhanga”.

Minisitiri wa Denmark ushinzwe iterambere ry’ubuhahirane, yavuze ko bazigira kuri gahunda y’u Rwanda uko rufata impunzi n’abanyapoliti basaba ubuhungiro mu Rwanda, mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.

Mu mpunzi 385 zari zakiriwe muri iyo nkambi y’agateganyo ya Gashora, abagera ku 131 bamaze kujyanwa mu gihugu cya Suwede, 23 bajyanwa muri Canada, 46 bajyanwa muri Norvege, mu gihe abagera kuri 5 bakiriwe n’igihugu cy’u Bufaransa.

Inkambi ya Gashora ifite ubushobozi bwo kwakira impunzi n’abanyapolitiki basaba ubuhungiro mu Rwanda bagera kuri 500.

Mortensen yagize ati “Kugira ngo tubone umuti urambye w’ibibazo, ni ngombwa ko twicara tukaganira ku bibabazo bihari uyu munsi, ariko no mu gihe kizaza. Ni ingenzi cyane kuri twe, kuba twasinye aya masezerano”.

Uko gusinya amasezerano ni kimwe mu bikubiye mu ruzinduko rw’iminsi ine, itsinda ry’abantu 15 baturutse muri Denmark barimo mu Rwanda, urwo ruzinduko ahanini rukaba rugamije gukomeza ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Iryo tsinda ry’abantu baturutse muri icyo gihugu, banasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, bunamira abarushyinguyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomerezeho musinyane na Norway hanwe name Sweden hongerqmwemo ubufatanye mukurengera ibidukikije ndetse nuburezi mubijanye nibidukikije kuko babyitayeho baranabihugukiwe kurwego rwohejuru.

Fredrick yanditse ku itariki ya: 28-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka