U Rwanda na Cuba byiyemeje kongera umubano n’ubufatanye

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda, kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Mutarama 2023, yagiranye ibiganiro na Tania Pérez Xiqués, Ambasaderi wa Cuba mu Rwanda, bigamije kongera umubano hagati y’ibihugu byombi.

Mu biganiro aba bombi bagiranye, harimo ibyo guteza imbere umubano wa Sena ya Cuba ndetse n’iy’u Rwanda, no kongera ubufatanye bw’ibihugu byombi.

U Rwanda na Cuba bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse ibihugu byombi byagiye bigirana amasezerano y’ububafatanye muri gahunda zitandukanye z’iterambere.

U Rwanda na Cuba byasinyanye amasezerano mu byerekeranye n’ingendo z’indege mu mwaka wa 2022, aho Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) hamwe na Ambasade ya Cuba mu Rwanda, byashyize umukono ku masezerano yoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi hakoreshejwe indege.

Ibihugu byombi bifite za Ambasade n’abazihagarariye, hagamijwe gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye.

Amakuru yatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, avuga ko Ambasaderi Pérez yakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ari kumwe na Hon Nyirasafari Esperence hamwe na Hon Arvela Mukabaramba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka