U Rwanda na Congo biyemeje gufatanya kubyaza umusaruro Ikivu
Minisiteri z’ingufu mu Rwanda na Congo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2015 zasinye amasezerano y’ubufatanye mu kugenzura ubucukuzi bwa Gaz Methane mu Kivu.
Amasezerano yasinywe na Prof. Aime Ngoi Lusa Mukena Diese ushinzwe Hydrocarbure muri RDC ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisitere y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Amazi n’Ingufu, Germaine Kamayirese.

Ingingo 16 ziyagize zibanda ku kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere bibarizwa mu Kivu n’umutekano w’abaturage bagituriye.
Aya masezerano aje yunganira ayasinywe tariki 28 Werurwe 2007 mu Karere ka Rubavu yarebega kugenzura Ikiyaga cya Kivu no gushyiraho ikigo gishinzwe kugenzura imiterere yacyo akaza kurangira 2009.
Amasezerano mashya ateganya ko hashyirwaho itsinda rizagena uburyo gaz methane izacukurwamo.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amazi n’ingufu Germaine Kamayirese na Minisitiri wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushinzwe ibikomoka ku mazi na peterori prof Ngoi Lusa Mukena Diese, bavuga ko ibihugu byombi bishaka gufatanya kugenzura imicukurire ya gaz methane kuko bikozwe nabi byagira ingaruka ku baturage.

Igihugu cy’Ubuholandi cyatanze inkunga ya miliyoni 8 z’amayero akoreshwa mu kugenzura ibikorerwa mu Kiyaga cya Kivu kuva 2013-2016 kivuga ko kifuza ko ibihugu bihuriye ku kiyaga byafatanya mu kugenzura ibigikorerwamo.
U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gucukura gaz methane ruvuga ko byakorwaga bikurikije amategeko, ndetse kuri ubu inganda ebyiri (Rubavu na Karongi), zatangiye gukora ndetse zitanga ingufu z’amashanyarazi, cyakora amategeko zigenderaho ngo akaba agomba kuvugururwa hagakurikizwa ayumvikanyweho n’ibihugu byombi.
Ikiyaga cya Kivu kibarizwamo gaz metani yatanga ingufu z’amashanyarazi zingana na MW 700, buri gihugu ngo kikaba kitemerewe kurenze MW 350.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|