U Rwanda na Congo biteganya kumvikana ku mategeko yo kubyaza inyungu ikiyaga cya Kivu
Ubuyobozi bw’umushinga ushinzwe gukurikirana ibikorwa bikorerwa mu kiyaga cya Kivu, uvuga ko inama yahuje abashakashatsi n’impugucye ku miterere y’iki kiyaga mu bihugu bigize umuryango w’ibiyaga bigari yagize akamaro, kuko yatumye u Rwanda na Congo bashobora kumva akamaro ko gufatanya kubungabunga ubusugire bw’ikiyaga cya Kivu.
Letay’u Rwanda yatangije ibikorwa byo gucukura Gaz Methane mu kiyaga cya Kivu, ariko mu igenzurwa ryakozwe n’umushinga wa Lake Kivu Monitoring program muri Minisiteri y’ibikorwa remezo rigaragaza ko gucukura iyi gazi bidakozwe neza byateza ibibazo bikomeye akarere bikaba byakwangiza ubuzima bw’abantu n’ibinyabuzima kubera imyuka (gaz) ibarizwa muri iki kiyaga.

Mu minsi itatu abashakashatsi bo mu karere baganira imiterere y’ikiyaga cya Kivu n’uburyo cyabyazwa umusaruro bidateye ibibazo, ubuyobozi bw’u Rwanda na Congo basanze hagomba kuba ubufatanye mu gucunga ibikorerwa muru iki kiyaga.
Banasabye guhabwa ubushobozi bwihariye hatagendewe ku mpamvu za politiki, ahubwo hashingiwe ko ingaruka zaba kumikoreshereze y’ikiyagacya Kivu yagera ku bihugu byose.
Ku ruhande rw’u Rwanda umuyobozi wa Lake Kivu Monitoring program (LKMP), Umutoni Augusta avugako u Rwanda ruri gutegura amategeko yagenderwaho mu gucukura gaz methane ibarizwa mu kiyaga cya Kivu.
Yongeraho ko umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’igihugu cy’u Buholandi batanze ubufasha bugera kuri miliyoni y’amayero kugira ngo uyu mushinga w’amategeko utegurwe neza.
Umutoni avugako aya mategeko agitegurwa ngo nihaba ubufatanye na Congo mu gucunga iki kiyaga cyane cyane ku bucukuzi bwa Gaz methane yazagenderwaho. Gusa nk’uko biboneka mu kazi bakora ngo ntiharaboneka ubumenyi bw’imbitse ku kiyaga cya Kivu kuko n’ababivuga batabigaragaza hakoreshejwe uburyo bufatika.
Gufatanya na Congo mu kugenzura imikoreshereze y’ikiyaga cya Kivu bizafasha u Rwanda kukoCongo ifite abahanga bize ibijyanye ibirunga, ibiyaga n’ubutaka ndetse bakaba aribo bafite ibikoresho mu gukurikira ubuzima bwa buri munsi ku birunga biruka nka Nyamuragira naNyiragongo.
Ubufatanye bugomba kujyaho hagati y’ibihugu buzaba bwuzuza amasezerano yasinywe taliki 3/5/1975 na 28/3/2007, mu gucukura gaz methane, kuyitwara no kuyigurisha hibanzwe gukurikirana igikorwa cyo kuyicukura, kurinda ibidukikije no kurinda ubuzima bw’abaturage.
N’ubwo u Rwanda rwatangije uruganda ruto rwo gucukura gaz methane mu kiyagacya Kivu mu karereka Rubavu rutanga Mega watt 1, mu karere ka Karongi hari kubakwa urundi runini rushobora kuzatanga umusaruro utubutse.
Leta ya Congo nayo iteganya gutangiza ibikorwa byo gucukura gaz methane ariko bikaba bigomba gukorwa mu bwitonzi bitazagenda nk’’uko byagendekeye abaturage ba baturiye ikiyaga cya Nyoso muri Cameroun.
SylidioSebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|