U Rwanda na Congo basinyanye amasezerano yo gushaka Peterori mu Kivu
U Rwanda na Congo basinye amasezerano azamara imyaka itanu yo gufatanya gushaka Peterori mu Kiyaga cya Kivu.

Amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Umutungo Kamere mu Rwanda, Dr Vincent Biruta na Prof Aime Ngoyi Mukena, Minisitiri w’ingufu muri Congo (DRC), tariki ya 04 Mata 2017.
Minisitiri Biruta avuga ko mu mwaka wa 2016 abakuru b’ibihugu bahuye bakemeranya ubufatanye bw’ibihugu byombi mu kubyaza umusaruro umutungo kamere uri mu kiyaga cya Kivu.
Agira ati “Ni byo u Rwanda rwatangiye! Kubyaza ingufu umutungo kamere uri mu kiyaga cya Kivu harimo gucukura ‘Gaz Methane’ ariko ubushakashatsi bwerekana ko harimo na Peterori munsi y’amazi.
Ntabwo igihugu kimwe cyabikora cyonyine kuko cyakenera no kujya mu mazi y’ikindi gihugu niyo mpamvu togomba gufashanya.”
Nubwo ibihugu byombi bivuga ko mu kiyaga cya Kivu harimo Peterori, ntiharamenyekana ingano yayo.
Gusa ngo amasezerano y’ubufatanye yashyizweho azabafasha kumenya aho peterori iherereye, ingano yayo n’uburyo yabyazwa umusaruro.

Minisitiri wa Congo, Prof Aime Ngoyi avuga ko ibihugu byinshi bifite Peterori ariko bidafite Gaz, kuba ikiyaga cya Kivu kibifite byombi ngo bigomba kubyazwa umusaruro.
Agira ati “Hashize imyaka irenga 50 u Rwanda na Congo basinye amasezerano y’ubufatanye mu kubyaza umusaruro umutungo kamere uri mu kiyaga cya Kivu, gusa ntacyakozwe.
Ubu twateye intambwe yo gushyira mu bikorwa, tukabyaza umusaruro peterori na Gaz biri mu kiyaga ibi kandi tuzabigeraho ku bufatanye bw’ibihugu byombi hibandwa ku bidukikije n’ibinyabuzima birimo.”
Amasezerano yashyizweho umukono yakurikiye ayandi yari yasinywe mu 2016 arebana no kubungabunga ibinyabuzima n’umutungo kamere mu gihe cyo gucukura umutungo kamere uri mu kiyaga cya Kivu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nuko nuko iyo Myaka nimyinshi 50ans ntagikozwe Muzehe wacu azabishobora.Ubu mufatanye.