U Rwanda na Comores byasinyanye amasezerano y’ubufatanye

Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mutarama 2023, u Rwanda na Comores byasinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta hamwe na mugenzi we wa Comores, Dhoihir Dhoulkamal.

Minisitiri Biruta yagiriye uruzinduko rw’akazi muri iki guhugu ku Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023, yakirwa na mugenzi we wa Comores, baganira ku mubano w’ibihugu byombi.

Minisitiri Dhoihir akimara kwakira Minisitri Biruta, yatangaje ko uru ruzinduko rugamije ibiganiro by’akazi hagati y’u Rwanda na Comores, kandi rugamije kuganira ku mubano w’ibihugu byombi.

Aya masezerano basinye arashimangira umubano mwiza n’ubufatanye bw’ibihugu byombi nk’uko wari usanzweho.

Kuva mu 2022, igihugu cya Comores cyagiye cyohereza intumwa zitandukanye, kuko tariki 20 Kanama 2022, Minisitiri w’Ubuhinzi, Uburobyi, Ubukorikori n’Ubukerarugendo, Houmed Msaidie akaba n’intumwa yihariye ya Perezida Azali Assouman w’Ibirwa bya Comores, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, agirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka