U Rwanda na Brazil mu guteza imbere ubufatanye mu by’Ingabo

Ibihugu by’u Rwanda na Brazil byiyemeje kurushaho gushimangira umubano ushingiye ku bufatanye bugamije guteza imbere ibijyanye n’Ingabo z’ibihugu byombi.

Ibi ni ibyagarutsweho mu ruzinduko rw’akazi Brig Gen Célestin Kanyamahanga, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yagiriye muri Brazil, kuri Minisiteri y’Ingabo z’icyo gihugu.

Brig Gen Célestin Kanyamahanga, yakiriwe ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo za Brazil aherekejwe n’ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Emmanuel Manzi.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko aba bayobozi bakiriwe neza na Maj Gen Jose Ricardo Meneses ROCHA, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’ingamba muri Minisiteri y’ingabo.

Mu biganiro byaranze abayobozi ku mpande zombi, byibanze ku kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’Ingabo.

Uretse ubu bufatanye impande zombi ziyemeje guteza imbere, u Rwanda na Brazil bisanganywe umubano mu ngeri zitandukanye, aho mu Ukwakira umwaka ushize hasinywe amasezerano arimo kohererezanya abantu bakatiwe n’inkiko no gukuriraho visa abafite impapuro z’izinzira z’abadipolomate ndetse n’abafite pasiporo z’akazi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Dr Vincent Biruta, wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga icyo gihe na mugenzi we wa Brazil Amb. Mauro Vierra.

Mu biganiro bagiranye kandi harimo ko ibihugu byombi byiyemeje guteza imbere ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi, ishoramari ndetse n’ingendo zo mu kirere.

Umubano w’u Rwanda na Brazil si uw’uyu munsi kuko byatangije ubutwererane mu bya dipolomasi mu mwaka wa 1981. Byashimangiwe kandi no kuba u Rwanda rwarafunguye Ambasade muri Brazil ari yo ya mbere rwafunguye muri Amerika yitwa y’amajyepfo (Latin America).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka