U Rwanda na Bayern Munich bavuguruye amasezerano hibandwa mu kuzamura impano

Kuri uyu wa Gatanu, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko havuruwe amasezerano, u Rwanda rufitanye n’ikipe ya Bayern Munich azageza mu 2028, aho kuri iyi nshuro azibanda mu kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda muri ruhago.

Ibi byakozwe nyuma y’amasezerano y’imikoranire y’imyaka itanu yasinywe hagati y’u Rwanda n’iyi kipe ifite ibikombe byinshi bya shampiyona y’u Budage mu 2023, aho yarimo kwamamaza Visit Rwanda muri Stade ndetse no guteza imbere umupira w’amaguru by’umwihariko hibandwa mu kuzamura impano z’abakiri bato, dore ko hanashinzwe irerero ry’iyi kipe mu Rwanda.

Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa RDB, yavuze ko iki gice cya kabiri cy’aya masezerano kizibanda mu kuzamura izi mpano, kandi ko ubu bufatanye bukomeje kugaragaza urwego u Rwanda ruriho mu iterambere.

Ati “Igice cya kabiri twinjiyemo, twifuza kubyaza umusaruro amahirwe dufite tugateza imbere impano duhugura abatoza no kwita ku bikorwa remezo. Ubufatanye dukomeje kugirana na FC Bayern Munich bwerekana urwego turiho mu iterambere riganisha u Rwanda ku kuba igicumbi cy’ubukerarugendo, ishoramari ndetse no guhatana ku ruhando mpuzamahanga.”

Ku ruhande rwa Bayern Munich, Umuyobozi Mukuru wayo Jan-Christian Dreesen, na we yavuze ko hagiye kongerwa ubushobozi bw’irerero ryabo riri i Kigali.

Ati “Ubu, ubufatanye twabushyize mu gushaka impano twongerera ubushobozi irerero riri i Kigali, kandi tugafatanya na RDB mu mishinga ifitiye akamaro abaturage, aho biri mu byo twiyemeje byo gushaka impano muri Afurika.”

Kugeza ubu, binyuze mu masezerano u Rwanda rufitanye na Bayern Munich, hagiye hatoranywa abana bafite impano, bakoherezwa mu Budage ndetse kuri ubu hakaba hari abakinnyi babiri b’Abanyarwanda Ndayishimiye Barthazar na David Okoce, batoranyijwe mu ikipe ya FC Bayern Munich y’Abatarengeje imyaka 19.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka