U Rwanda na Angola byiyemeje gushimangira umubano usanzweho
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2023, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Octávio Filomeno Leiro Octávio, baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi ndetse no kongera imikoranire hagati y’Inteko z’ibihugu byombi.
- Ambasaderi Octávio Filomeno Leiro Octávio (iburyo) asuhuzanya na Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier
Ambasaderi Octávio Filomeno Leiro Octávio, yagize ati "Twaganiriye ku mibanire n’ubufatanye hagati ya Angola n’u Rwanda, ndetse n’uburyo bwo gushimangira umubano mu karere kacu no muri Afurika yose ".
Hon. Dr Kalinda, avuga ko ibiganiro byabo byibanze ku mubano wari usanzweho, barebera hamwe n’ibyo bakongeramo imbaraga.
Ati "Twaganiriye ku bikorwa dusanzwe dufatanyamo birimo itumanaho, inganda, umutekano n’ubukerarugendo. Twanaganiriye no ku buryo Inteko z’ibihugu byombi zakomeza kubaka umubano”.
- Impande zombi zagiranye ibiganiro
U Rwanda na Angola ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana ndetse no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye.
Aya masezerano yemerera kohereza abantu bakatiwe igifungo kirenze imyaka ibiri, bisabwe n’ubuyobozi bwa kimwe mu bihugu byombi. Yasinyiwe i Kigali na Minisitiri w’Ubutabera wa Angola, Francisco Queiroz na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja.
Ibihugu byombi bifitanye amasezerano mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imigenderanire, aho byakuriranyeho Visa ku baturage babyo.
- U Rwanda na Angola byiyemeje gushimangira umubano usanzweho
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|