U Rwanda na Amerika byiyemeje gukomeza gushimangira umubano
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, ku wa Kane tariki 18 Mutarama 2024, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi no kureba uko Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika n’iy’u Rwanda, bikomeza gutsura umubano.
Perezida wa Sena Dr Kalinda François Xavier, yatangaje ko baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi mu nzego zitadukanye zirimo umutekano mu karere, no ku ngingo zirimo ubukungu, ubukerarugendo, ubuzima n’ibindi.
U Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika bisanzwe bifitanye umubano mwiza ,ugaragarira mu bikorwa bitandukanye, ibihugu byombi bikaba byaragize ibirori byo kwishimira uko bibanye tariki 28 Nyakanga 2023, byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Capitol.
U Rwanda na Amerika bifitanye kandi amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere, yashyizweho umukono mu mpera z’umwaka wa 2022. Aya masezerano agamije gushyigikira ikoreshwa neza ry’ikirere, no guhangana n’ibibazo byugarije Isi muri iki kinyejana cya 21.
Aya masezerano azwi nka Artemis, agamije kugena uburyo ibihugu byo ku Isi bikoresha neza ikirere igihe bagikoreramo ubushakashatsi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|