U Rwanda na Algeria byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye
U Rwanda na Algeria byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, arimo ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere, gukuraho Visa, itumanaho, imikoranire ya Polisi, inganda zikora imiti, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubutabera, amahugurwa ya kinyamwuga, amashuri makuru, ubuhinzi ndetse n’iterambere ry’ishoramari.

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi ni bo bashyize umukono kuri ayo masezerano, bari kumwe n’Abakuru b’ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame yavuze ko aya masezerano afungura izindi nzira z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Mu kiganiro Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye n’itangazamakuru, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cya vuba u Rwanda ruzafungura ambasade muri iki gihugu, mu gihe Algeria yo yari isanzwe ifite Ambasade i Kigali kuva mu 2023.
Perezida Kagame yageze muri Algera ku wa Kabiri tariki 3 Kamena 2025, aho yagize umwanya wo gusura no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Maqam Echahid, mu rwego rwo guha icyubahiro intwari za Algérie, zaguye mu Ntambara yo guharanira Ubwigenge bw’icyo gihugu.

Mbere y’isinywa ry’amasezerano hagati y’impande zombi, Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Algera, aho ibiganiro byabo byibanze ku bijyanye no kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu bya Afurika, mu nzego zirimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse no gusangira ubumenyi.
Abakuru b’ibihugu byombi kandi banaganiriye ku bijyanye n’amasomo u Rwanda na Algera byigiye mu rugendo rutoroshye rwo kwiyubaka nyuma y’amateka akomeye byanyuzemo, arimo intambara yo guharanira Ubwigenge bwa Algera ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Perezida Kagame yanasuye ishuri rya ENSIA, rizwi cyane mu kwigisha uburezi, ubushakashatsi ndetse no guhanga udushya mu mikoreshereze y’ubwenge buhangano, rikaba ryigamo n’Abanyarwanda 5, biga mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza ibigendanye n’ubwenge buhangano (AI).

U Rwanda na Algeria bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bushuti na dipolomasi, watangiye mu myaka yashize ariko ukomezwa n’uruzinduko Perezida wa Kagame yagiriyeyo mu 2015, ndetse n’ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye tariki ya 09 z’ukwa 12 mu 2024, ubwo bari i Nouakchott muri Mauritania ahabereye inama Nyafurika ku burezi no guhanga imirimo mu rubyiruko.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame ruje ari urushimangira umubano w’ibihugu byombi, no gukomeza imikoranire muri gahunda z’iterambere.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|