U Rwanda na Algeria basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare

Ni amasezerano yasinyiwe i Alger murwa mukuru wa Algeria, tariki ya 23 Nyakanga 2025, na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu, Army General Saïd Chanegriha.

Ni amasezerano yitezweho inyungu ku mpande zombi
Ni amasezerano yitezweho inyungu ku mpande zombi

Bimwe mu biyakubiyemo harimo amahugurwa, ubufatanye mu by’ikoranabuhanga mu bya gisirikare, inganda za gisirikare, kurwanya iterabwoba n’ibindi.

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyanditse kuri X ko aya masezerano afungura inzira y’ubufatanye mu bijyanye n’igenamigambi, amahugurwa, kongerera ubushobozi, ikoranabuhanga ryifashishwa mu bya gisirikare, inganda z’igisirikare no kubona ibikoresho bya gisirikare, gusangira amakuru y’ubutasi, kurwanya iterabwoba, ndetse n’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyitozo ihuriweho.

Impande zombi zavuze ko ayo masezerano ashyiraho urufatiro rutajegajega rw’igihe kirekire, kandi rwungukira bose hashingiwe ku bwubahane no ku bumwe bw’Afurika. Aya masezerano kandi azafasha gusangira ubunararibonye mu igenamigambi rya gisirikare.

Bagaragaje ko iyo ntambwe iganisha ku bufatanye bushingiye ku mutekano wa Afurika, ndetse bigashimangira ubushuti bwimbitse bw’u Rwanda na Algeria bushingiye ku kwigira n’ubumwe bwa Afurika.

Ubwo basinyaga ayo masezerano
Ubwo basinyaga ayo masezerano

U Rwanda na Algeria bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bushuti na dipolomasi, watangiye mu myaka yashize.

Mu ruzinduko rw’akazi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse kugirira muri icyo gihugu, yasize hasinywe amasezerano 12 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Amasezerano yasinywe icyogihe harimo ay’ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere, gukuraho Visa, itumanaho, imikoranire ya Polisi, inganda zikora imiti, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubutabera, amahugurwa ya kinyamwuga, amashuri makuru, ubuhinzi ndetse n’iterambere ry’ishoramari.

Perezida Kagame yemeje ko ayo masezerano ari urufunguzo rw’izindi nzira z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ba Minisitiri bombi bagiranye ibiganiro
Ba Minisitiri bombi bagiranye ibiganiro

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka