U Rwanda na Afurika y’Epfo birasubukura umubano vuba aha

Ambasaderi George Nkosinati Twala aremeza ko mu kwezi gutaha kwa Gicurasi u Rwanda na Afurika y’Epfo bazasubukura umubano wari warajemo agatotsi kuva mu 2010.

Ambasaderi George Nkosinati Twala (W'umwirabura) mu birori byo kwizihiza umunsi w'ubwigenge bwa Afurika y'Epfo
Ambasaderi George Nkosinati Twala (W’umwirabura) mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika y’Epfo

Ibi byemejwe n’uhagarariye igihugu cya Afurika y’Epfo mu Rwanda ambasaderi George Nkosinati Twala, wavuze ko ibihugu byombi bimaze iminsi bihugiye mu gucoca utubazo twose bitumvikanagaho kandi akaba yizeye umusaruro mwiza.

Ambasaderi Nkosinati Twala yagize ati “Ibiganiro bigeze kure rwose kandi biragenda neza cyane ku buryo nemeza ntashidikanya ko muri Gicurasi bizasozwa kandi neza, ibintu bigasubira mu buryo.”

Mu mwaka wa 2014 nibwo umubano w’ibihugu byombi wageze ahabi, ibihugu byombi byirukana abari bahagarariye buri gihugu iwabyo.

Ibi byari bitewe n’ibirego leta ya Afurika y’Epfo yashinjaga u Rwanda kuba rwavogereye ubusugire bwa Afurika y’Epfo, rukahakorera ibikorwa by’ubwicanyi bugenderewe.

Icyo gihe abantu batatangajwe biciye Colonel Patrick Karegyeya muri hotel Michelangelo Towers iri Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Patrick Karegyeya wari warahunze u Rwanda yararubereye umuyobozi w’inzego z’ubutasi, yishwe asigaye akora ibikorwa byo kugira inama ingabo za Afurika y’Epfo na Tanzania mu rugamba zari zihuriyemo rwo kurwanya umutwe wiswe M23 warwanyaga ubutegetsi muri Congo Kinshasa.

Uyu mutwe wa M23 ukaba kandi waravugwagwaho kuba ushyigikiwe n’u Rwanda, n’ubwo nta bimenyetso bifatika byashyizwe ahagaragara ndetse n’u Rwanda rukabihakana.

Urupfu rwa Patrick Karegyeya mu 2014 rwaje rwongera ubumara mu mubano utari umeze neza hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo kuva mu 2010.

Nyuma y’uwo mwuka mubi, ibihugu byombi byaje kumvikana kongera kubyutsa umubano no kugenderana kuva mu 2015.

Aha ariko abayobozi bashinzwe kunoza umurongo imibanire mishya izagenderamo bakomeje kuvuga ko ibikwiye kumvikanwaho byose bitaranoga, ku buryo n’ubu abaturage basanzwe ba buri gihugu batarakingurirwa amarembo mu kindi gihugu.

Uwahuza ibyatangajwe na ambasaderi Twala n’ibyo minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe Ububanyi n’amahanga mu Rwanda yabwiye abanyamakuru mu ntangiriro za Mata, yakumva ariko iby’uyu mubano biri gusubira mu buryo.

Icyo gihe minisitiri Mushikiwabo yavuze ko yizeye ko ibintu bizasubira mu buryo vuba hagati y’ibihugu byombi.

Kuba ambasaderi Twala na we yavuze ko hari amakuru meza azatangazwa mu kwezi gutaha kwa Gicurasi byazaba ari inkuru nziza ku baturage ibihumbi byinshi bo mu Rwanda bafite inyota yo kwiga no gukorera ubucuruzi muri Afurika y’Epfo.

Iby’ayo makuru yo gufungura umubano mu kwezi gutaha ambasaderi Nkosinati Twala hari mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge wizihizwa bikomeye muri Afurika y’Epfo.

Abaturage ba Afurika y’Epfo baba mu Rwanda bizihije uwo munsi kuwa 27 Mata aho igihugu cyabo gifite icyicaro, hari hanatumiwe abahagarariye inzego za leta y’u Rwanda ndetse n’abandi banyamahanga.

Muri ibyo birori, ambasaderi Nkosinati Twala yageneye u Rwanda impano igizwe n’amashusho y’inyamaswa eshanu zikunzwe cyane muri Afurika y’Epfo kandi zinakurura ba mukerarugendo benshi.

Izo nyamaswa ni intare, inzovu, imbogo, urusamagwe n’imvubu.

Ambasaderi Nkosinati Twala yavuze ko iyo mpano bahaye u Rwanda ifite igisobanuro cy’uko mu minsi ya vuba hari icyo Afurika y’Epfo izakora gikomeye mu guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.

Ati “u Rwanda ruri kwitwara neza cyane mu guteza imbere ubukerarugendo, kandi mu minsi ya vuba aha tuzatangaza amakuru akomeye azatuma u Rwanda rukomeza kuzamuka mu bukerarugendo.”

Twibutse ko mu mwaka wa 2015 u Rwanda rwakiriye ibyana by’intare birindwi byari bivuye muri pariki za Phinda na Tembe muri Afurika y’Epfo.

Ibyo byana by’intare byashyizwe muri pariki y’Akagera aho u Rwanda rwifuzaga kongera kugarura intare zari zaracyendereye mu myaka yakurikiye 1994 ubwo abaturage benshi batuzwaga hafi y’Akagera n’ubuso bwayo bukagabanywa.

Inzego zishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda zivuga ko intare indwi zatujwe muri pariki y’Akagera ubu zimaze kugera ku mubare wa 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mufungure amarembo kabisa twajyagayo bujura kabisa nokukurigisa bakaba bakurigisiriza kururiya mupaka wabo mubigire vuba vuba kiriya gihugu kirimo cash nyinshi

yesyes yanditse ku itariki ya: 1-05-2017  →  Musubize

Byaba ari byiza ku baturage kuko byari ikibazo kwibonera amahirwe yo kujya kwiga cg guhugurwa bikarangira ubuze uko ujyayo ku maherere!MINAFFET keep it up

Nana yanditse ku itariki ya: 29-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka