U Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bahuriye mu biganiro bigamije kuzahura ubukungu

Abahagarariye Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU) baganiriye na Guverinoma y’u Rwanda ku birebana n’ubufatanye bw’impande zombi mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, avuga ko Umuryango wa EU ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda utegerejweho kunganira Leta mu kugera ku cyerekezo 2050.

Dr Biruta yagize ati "Turi mu myiteguro yo gushyira mu bikorwa gahunda z’Umuryango EU zijyanye n’icyerekezo 2050 na gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi(NST1), mu minsi iza tuzabona ubufatanye n’u Burayi mu guteza imbere uburezi, kongera ubumenyi no guhanga imirimo mu rubyiruko hamwe n’Iterambere ridaheza".

Guverinoma y’u Rwanda hamwe n’Itsinda ry’Umuryango EU bategerejweho kwigira hamwe ibijyanye n’ubufatanye mu buhinzi, imiyobore na politike hamwe n’ubukungu bunyuze mu gufasha Urwego rw’Abikorera.

Dr Biruta avuga ko ibi biganiro barimo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bizafasha kubona icyerekezo cyatuma ubukungu bwongera kuzahuka nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi mu Rwanda, Nicolas Bellomo, ashima imibanire y’u Burayi n’u Rwanda ishingiye ku migenderanire y’Abayobozi hagati y’impande zombi.

Iyi nama ihuza Giverinoma y’u Rwanda n’abahagarariye ibihugu bigize Umuryango EU yari isanzwe ari ngarukamwaka ariko ikaba yaherukaga guterana muri 2019 kuko itari gushobora kuba muri iyi myaka ibiri ishize y’icyorezo cya Covid-19.

Ubu bufatanye bw’Ibihugu bya Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi bwatangiye mu mwaka w’ibihumbi bibiri (2000) mu nama yahuje abakuru b’ibihugu by’i Burayi na Afurika, ikaba yarabereye i Cotonou muri Benin.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza!Twishimiye ubufayanye hagati y’ibihugu byombi imana ikomeze kubidufashamo tuzagere mucyerekezo 2050 amahoro kd ibyo twiyemeje twarabigezeho.

Frank yanditse ku itariki ya: 26-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka