U Rwanda n’Ububiligi bigomba gufatanya kubaka ejo hazaza heza - Minisitiri Labille
Minisitiri w’Ubutwererane n’Iterambere w’u Bubiligi, Jean-Pascal Labille, uri mu ruzinduko mu Rwanda avuga ko u Rwanda n’u Bubiligi ari ibihugu bifitanye amateka akomeye kuva kera bigomba kubakiraho bigafatanya kubaka ejo hazaza heza.
Ibi Minisitiri Labille yabitangarije mu rugendo yagiriye mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa Kane tariki 13/06/2013, aho yasuye ibikorwa bitandukanye byatewe inkunga n’umushinga w’u Bubiligi mu by’ubutwererane na tekinike (BTC).
Yagize ati: “U Rwanda n’u Bubiligi ni ibihugu bifite icyo bihuriyeho kuva kera, dufite amateka amwe,…tugomba kubaka hamwe ejo hazaza; ejo hazaza hakomeye; ejo hazaza dushyize hamwe; ejo hazaza hita ku mibereho myiza y’abaturage, icyo ni cyo cyifuzo gihamye cy’u Bubiligi kizagenga ubutwererane bwacu.”
Ubwo Minisitiri w’u Bubiligi yakomozaga ku mubano hagati y’ibihugu byombi, avuga ko ari nk’umubano w’umugore n’umugabo utabura utubazo, ngo no mu mubano w’ibihugu ntibibura icy’ibanze ni ukureba imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yamuritse ibikorwa by’iterambere umushinga wa BTC wateye inkunga birimo gutera inkunga gahunda y’ubudehe, kubaka itanura rya kijyambere, inzu mberabyombi y’akarere, inzu ikorerwamo n’Inama Njyanama n’isoko rya kijyambere rya Gakenke n’ibindi.
Isoko rya Gakenke ryafashije abaturage bo mu Karere ka Gakenke mu bikorwa by’ubucuruzi n’ubuhahirane bituma akarere kinjiza imisoro n’amahoro igera kuri miliyoni esheshatu buri kwezi; nk’uko umuyobozi w’akarere yakomeje abisobanura.
Minisitiri w’u Bubiligi yatambagijwe isoko rya Gakenke, ashima uburyo ryubatse, akomereza urugendo rwe mu Murenge wa Gashenyi aho yasuye abahinzi bo mu murima (IAMU) bahuguwe n’umushinga BTC.
Abo bahinzi basobanuriye Minisitiri w’Ubutwererane n’Iterambere n’abari bamuhekeje icyo amahugurwa yabamariye. Ngo abahinzi bahinze urutoki ku buryo bwa kijyambere bizamura umusaruro uva hagati y’ibiro 5-15 ku gitoki ugera ku biro hagati 50-60 ku gitoki kimwe.
Minisitiri w’u Bubiligi yashimye ibyo yiboneye yizeza ko igihugu cye kizakomeza aho. Ati: “ndabona ko imishinga igenda neza, ik’ingirakamaro ni uko abaturage babigize ibyabo, babona ko umushinga ubafitiye akamaro.

Hari ibintu bishya byinjijwe mu mushinga bituma abaturage baba bamwe, babana neza, ndashimira abakozi b’umushinga, tuzakomeza aho, ndishimye cyane uko umushinga umeze.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, ashima umushinga wa BTC ko utandukanye n’indi kuko wubaka umusingi abaturage bubakiraho bakiteza imbere. Yijeje ko ibyo bikorwa bizakomeza na nyuma y’uko umushinga usoje ibikorwa byawo.
Minisitiri Jean-Pascal Labille yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda kuva kuwa kabiri tariki 11/06/2013 mu rwego rwo gukomeza umubano hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|