U Rwanda n’u Bushinwa mu mushinga wo kubaka urundi rugomero rw’amashanyarazi kuri Nyabarongo

Ibihugu by’u Rwanda n’u Bushinwa birateganya kuri uyu wa gatanu tariki 07 Gashyantare 2020 gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kubaka urugomero rw’amashanyarazi ku mugezi wa Nyabarongo (Nyabarongo II Hydro-power project).

Urugomero rwa Nyabarongo I ubu rutanga Megawatt 28
Urugomero rwa Nyabarongo I ubu rutanga Megawatt 28

Umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II ni umwe mu mishinga minini igihugu kirimo gushyiramo ingufu izagifasha kugera ku ntego yo kugeza umuriro ku baturage bose bitarenze umwaka wa 2024.

Urwo rugomero rugiye kubakwa kuri Nyabarongo rwitezweho gutanga Megawatt 43.5, rukazuzura mbere ya 2025 rutwaye Miliyoni 214 z’Amadolari ya Amerika.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ni yo izashyira umukono kuri ayo masezerano mu izina ry’u Rwanda nk’uko bigaragara mu itangazo ritumira Kigali Today muri uwo muhango. Icyakora ntibiramenyekana niba u Bushinwa buzatanga amafaranga yose azakoreshwa muri uwo mushinga.

Aya masezerano aje yuzuza ayo mu kwezi kwa kane k’umwaka ushize yashyizweho umukono hagati ya Sosiyete ishinzwe ingufu mu Rwanda (REG) na Sosiyete yo mu Bushinwa yitwa SynoHydro Limited yari ajyanye no gukora inyigo, gushaka ibikoresho, no kubaka urwo rugomero rwa Nyabarongo II.

Biteganyijwe ko urwo rugomero ruzubakwa ku gice cy’uwo mugezi wa Nyabarongo giherereye i Shyorongi mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, ku birometero 27 uvuye mu mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko abantu basaga 1000 bazabona akazi mu kubaka uru rugomero rw’amashanyarazi.

Urugomero rwa Nyabarongo II ruje rukurikira urundi rwubatswe mbere rwa Nyabarongo I ruherereye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, ubu rutanga Megawatt 28. Rwatashywe na Perezida Kagame mu mwaka wa 2015, yizeza abaturage ko hari urundi rugomero rwagutse ruteganywa kubakwa kuri uwo mugezi wa Nyabarongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka