U Rwanda n’u Bushinwa byiyemeje gushimangira ubufatanye mu by’umutekano

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Gen Mubarakh Muganga, yakiriwe na Gen Liu Zhenli, Umugaba w’Ingabo z’u Bushinwa ushinzwe ibikorwa by’urugamba, baganira ku gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi mu by’umutekano.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, yatangaje ko Lt Gen Mubarakh Muganga, yakiriwe na Gen Liu ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira, i Beijing muri International Convention Center.

Aba bayobozi bombi bahuye ku ruhande rw’ihuriro mpuzamahanga rya 10, ryiga ku bibazo by’umutekano byugarije Isi muri iki gihe (10th Beijing Xiangshan Forum), baganira ku buryo bwo gushimangira ubufatanye busanzwe buri hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu by’umutekano.

Iri huriro ry’iminsi itatu ryatangiye ku cyumweru tariki 29 rikazasozwa ku ya 31 Ukwakira 2023, riteranye ku nsangamatsiko igira iti “Umutekano rusange, Amahoro arambye.” Rihurije hamwe ba Minisitiri b’Ingabo n’abagaba bakuru b’Ingabo baturutse mu bihugu birenga 90 hirya no hino ku Isi.

Iri huriro ni umwanya wo kumva byinshi birambuye kuri gahunda u Bushinwa, bwifuza kugaragarizaho ibitekerezo byo gushyira mu bikorwa, gahunda mpuzamahanga ku mutekano (Global Security Initiative). Rigamije kandi kumvisha abaryitabiriye gutangira gutekereza ku buryo ibihugu bitandukanye bikwiye gushyigikira, no gushyira mu bikorwa gahunda ya GSI.

Ihuriro ryateguye ibiganiro bizibanda ku mutekano mu Karere k’u Burayi n’Uburasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko ibibazo by’umutekano birimo amakimbirane y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’aya Israeli na Palesitine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka