U Rwanda n’u Bushinwa byiyemeje gushimangira imikoranire isanzweho

Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2022, yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun n’itsinda yari ayoboye, baganira ku mubano w’ibihugu byombi.

ibiganiro byibanze ku mubano w'ibihugu byombi
ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi

Amakuru yashyizwe ahagaragara n’Inteko Ishinga Amategeko, avuga ko abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye n’umubano mwiza ukomeje kuranga ibihugu by’u Rwanda n’u Bushinwa, ndetse n’imishinga igamije iterambere ry’ibihugu byombi.

Bavuze kandi ku bya dipolomasi (diplomacy) igamije kongera ibikorwa by’iterambere mu Rwanda.

Hon Mukabarisa Donatille aganira na Amb Wang Xuekun
Hon Mukabarisa Donatille aganira na Amb Wang Xuekun

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ugaragarira mu bikorwa byinshi bitandukanye, birimo Ubuvuzi, Uburezi, Ubuhinzi, Ikoranabuhanga, ingufu, Ibikorwaremezo bitandukanye birimo kwagura umuhanda Gahanga-Sonatube-Kagera ureshya n’ibilometero 13.8, watwaye agera kuri Miliyari 65 y’Amafaranga y’u Rwanda hamwe n’indi mihanda inyuranye.

Ibyo byose byiyongeraho amavomo ya Nayikondo 200 ari hirya no hino mu gihugu, yuzuye atwaye asaga Miliyari 7 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2021 u Rwanda n’u Bushinwa byizihije isabukuru y’imyaka 50 y’umubano hagati y’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka