U Rwanda n’u Bushinwa byiyemeje gukomeza gushimangira umubano

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, tariki 30 Kamena 2023, baganira ku gukomeza guteza imbere umubano usanzwe uranga ibihugu byombi.

Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro
Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro

Ambasaderi Wang Xuekun, yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu byombi buhagaze neza, ariko yishimiye kwitabira ubutumire bwa Minisitiri w’Intebe, bakongera kuganira ku bintu by’ingezi byateza imbere umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa.

Yagize ati “Twaganiriye ku bucuti n’iterambere ry’ibihugu byombi, turashaka guteza imbere ishoramari mu Rwanda mu nzego zirimo inganda nto, uburezi n’ubuzima.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ushinzwe umubano w’u Rwanda n’ibihugu bya Aziya na Pacifique, Philippe Karenzi, yavuze ko Dr Ngirente yashimiye Ambasaderi Wang Xuekun uburyo Leta y’u Bushinwa ikomeje gukorana n’iy’u Rwanda, mu gushyigikira imishinga itandukanye.

Ati “Minisitiri w’Intebe yamushimiraga inkunga u Bushinwa bukomeje gutera Leta y’u Rwanda, no kureba uko twakomeza uwo mubano n’ubutwererane bw’ibihugu byombi”.

Bimwe mu bikorwa igihugu cy’u Bushinwa bwateyemo inkunga u Rwanda, harimo kubaka ibitaro bya Masaka ndetse bakaba bagiye no kubyagura.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ugaragarira mu bikorwa bitandukanye, birimo Ubuvuzi, Uburezi, Ubuhinzi, Ikoranabuhanga, Ibikorwa remezo bitandukanye birimo kwagura umuhanda Gahanga – Sonatube – Kagera, ureshya n’ibilometero 13.8, wuzuye utwaye agera kuri Miliyari 65 z’Amafaranga y’u Rwanda hamwe n’indi mihanda inyuranye.

Ibyo byose byiyongeraho amavomo ya Nayikondo 200 ari hirya no hino mu gihugu, yuzuye atwaye asaga Miliyari 7 z’Amafaranga y’u Rwanda.

U Rwanda n’u Bushinwa bimaze imyaka 50 byubatse umubano mwiza, intego ikaba ari ukurushaho gushimangira umubano, hagamijwe guteza imbere abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka