U Rwanda n’u Buholande nibyo bihugu byonyine ku isi byashoboye kubarura amasambu yabyo

U Rwanda ni cyo gihugu muri Afurika cyashoboye gukora neza gahunda yo kubarura ubutaka bwacyo. Ku isi ni urwa kabiri nyuma y’u Buholande’ nk’uko bitangazwa n’ umuyobozi mukuru wungirije w’ishami rishinzwe ubutaka no kubupima, Eng. Didier Giscard Sagashya.

Eng. Didier Giscard Sagashya avuga ko ibindi bihugu byagerageje gukora iyi gahunda ariko ngo henshi mu bayitangiye yababereye ikibazo.

Agira ati: “Na Leta Zunze ubumwe z’Amerika ubwazo aricyo gihugu gihambaye ku isi ntabwo kirashobora kubarura amasambu y’ubutaka bwabo ariko u Rwanda mu gihe gito narwo ruraba ruza ku mwanya wa mbere w’igihugu cyabashije kubarura amasambu ijana ku ijana nyuma y’u Buholande”.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo, Kenya niyo yagerageje kubarura amasambu yayo kuko yabaruye amasambu abarirwa mu ijana gusa mu gihe u Rwanda rumaze kurenza amasambu miliyoni; nk’uko Sagashya akomeza abisobanura.

Igikorwa cyo kubarura ubutaka cyatangiye nk’igeragezwa mu mwaka w’2006, gitangirira mu karere ka Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba. Nikirangira cyose kizatwa miliyoni 56 z’amadorali y’Amerika.

Ku girango ikibanza kimwe kibarurwe gitwara amadorali y’Amerika atandatu ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda agera kuri 30.

Mu gushyira ubu butaka bwose ku ikarita n’ifoto hifashishijwe indege igenda ifotora ubutaka bwose. Magingo aya hafi ubutaka bwose bw’u Rwanda bugaragara ku ifoto rusange y’igihugu ndetse no ku ikarita.

Jacques Habumuremyi ukora muri komisiyo yo kubarura ubutaka avuga ko ubu buryo hari aho bwagiye buteza ibibazo kuko hari aho indege yagiye ifotora ubutaka bw’imusozi ikabwerekana nk’ibishanga bituma bubarurwa nk’ubutaka bwa Leta.

Sagashya avuga ko nubwo ibi byateye impungenge ba nyiri ubutaka bidakwiye kubahangayikisha kuko ari ikibazo cyoroshye kiri gukemurwa ndetse ngo hari na henshi kimaze gukemurwa burundu.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka