U Rwanda n’u Buhinde byasinye amasezerano y’ubufatanye mu iterambere n’imibanire

Ba Minisiti b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda n’u Buhinde basinyanye amasezerano atatu ashingiye ku iterambere ry’ibihugu byombi n’imibanire yabyo.

Ayo masezerano, yasinywe tariki 14/02/2012, azibanda mu bice bitatu nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.

Hari amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi biciye muri Minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi, amasezerano yo kugirana inama kugira ngo dukomeze imibanire n’amasezerano yo gushyiraho ibikorwa by’ingufu z’amashanyarazi mu bigo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Buhinde, Preneet Kaur, uri mu rugendo rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yavuze ko u Buhinde bwishimira gukorana n’u Rwanda kubera uburyo ari igihugu kihagazeho muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika.

Ba Minisitiri bahererekanya impapuro z'amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono
Ba Minisitiri bahererekanya impapuro z’amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono

Minisitiri Preneet yagize ati “Dufitiye u Rwanda icyizere kubera uruhare rukomeje kugaragaza mu karere no muri Afurika muri rusange. Turishimira kandi uburyo umubano wacu mu bucuruzi nawo ugenda wiyongera.”

Minisitiri Kaur yiyemeje gukorana n’ibihugu by’Afurika kugira ngo nabyo bibone ijambo n’ubwo bitoroshye kubera ko Umuryango w’Abibumbye udaha agaciro iterambere rikomeje kugerwaho muri Afurika.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka