U Rwanda mu rugamba rwo guca amasashe n’ibikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe

Mu minsi ishize, umwe mu bacuruzi bafite ahantu hacururizwa ikawa yo kunywa mu Rwanda, yahuye n’ikibazo cyahungabanyije ubucuruzi bwe ku buryo n’ubu butarongera gusubira ku rwego bwari buriho.

Hari ku munsi usanzwe, ubucuruzi burimo bugenda neza uko bisazwe, umwe mu bayobozi bashinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’itegeko rigenga ibyo guca ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe gusa, asura hamwe mu hantu uwo mucuruzi acururiza Ikawa yo kunywa, afata ibikombe bigenewe gutegurirwamo Ikawa yo kunywa, umuntu ashobora gutwara ( takeaway cups), bifite agaciro ka Miliyoni 1.300.000 y’Amafaranga y’u Rwanda, maze arabitwara.

Uwo mucuruzi yagize ati, “Bajya gutwara ibikombe byanjye, nababwiye ko nta bindi bikombe twakoresha biboneka mu Rwanda. Birumvikana tugomba kurinda ibidukikije, ariko twagombye no gushyira mu gaciro, mu gihe cyo kubishyira mu bikorwa”.

“Turasabwa gukoresha ibikombe bikozwe mu mpapuro (paper cups) cyangwa se ibikoreshwa kenshi, ariko ikibazo gikomeye ni uko nta ruganda ruhari mu gihugu rubikora. Guca ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe ni urugendo twagombye gufatanya twese”.

Yongeyeho ko hari abashoramari bamwe bagerageza gukora ibyo bikombe bikozwe mu mpapuro, ariko bikaza bitameze neza, ku buryo byarangiye ahisemo kugura ibikoresho byo kunyweramo Ikawa ariko bikoreshwa kenshi.

Yagize ati, “Hashize amezi atatu nguze ibikombe 200 bya pulasitiki zikoreshwa kenshi, byo kunyweramo umutobe w’imbuto, ariko muri ayo mezi atatu, ibikombe bitatu gusa ni byo bimaze kugurwa. Hari n’ibyo twaguze by’Ikawa bikoreshwa kenshi ariko nabyo abantu ntibabigura”.

Abashinzwe kubungabunga ibidukikije bavuga iki kuri ibyo bibazo abacuruzi bagaragaza ?

Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA), kivuga ko gukomeza kwihanganira ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe gusa, byazagira ingaruka zikomeye kurusha izo abantu bahura nazo mu gihe bashaka ibikoresho byo kuzisimbuza.

Akimpaye Beata, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iyubahirizategeko ry’ibidukikije muri REMA, yavuze ko kugira ngo buri wese agire uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, bikwiye ko umuntu asubiza amaso inyuma mu bihe byahise.

Akimpaye yibukije itegeko ryo guca amasashe ryo muri 2008 ryakemuye ikibazo cy’amasashi, ariko uko imyaka ishira, biza kugaragara ko amasashe atari cyo kibazo cyonyine.

Akimpaye yagize ati, “Hari za pulasiki zagenewe gukoreshwa rimwe gusa, n’ubwo hari abantu usanga bashaka kuzikoresha na kabiri, amacupa y’amazi,ibikombe bikoreshwa mu bukwe, amakanya n’amasahani bya pulasitiki…n’ibindi byagenewe gukoreshwa inshuro imwe bikajugunywa. Ibyo byose birangira bigiye kwangiza ibidukikije”.

“Mu birori byo gusezera abageni no kwizihiza iminsi y’amavuko y’abana, usanga aho bibera bahateguye ibipirizo bya pulasitiki, … kandi cyera twari dufite imiteguro yacu myiza nk’uduseke, indabo, n’ibindi. Iyo mitako ya pulasitiki yazanywe hano n’amasoko ya Asiya”.

Akimpaye arongera ati, “Buri pulasitiki ikorwa hifashishijwe Peterori, kandi zigira ingaruka, ikibazo gikomeye kiri ku zikoreshwa rimwe gusa.
Mwibuke ko zitabora, ziragenda zikirunda mu butaka, zikabubuza kurumbuka ngo bweze imyaka”.

Uretse no kuba izo pulasitiki zitabora, inyinshi ngo zirangirira mu mazi. Nyuma ziragenda zikinjira mu rusobe rw’ibinyabuzima, zikazagira ingaruka ku bantu igihe baziriye mu mafunguro.

“Ubushakashatsi bwemeza ko kwiyongera kwa kanseri bifite aho bihurira no kurya za pulasitiki abantu barya mu biryo”.

Ibyo byose byiyongeraho kuba izo pulasitiki zijugunywa hirya no hino zishobora kuba impamvu y’imyuzure mu gihe cy’imvura, kuko zishobora gufungwa inzira zisanzwe z’amazi. Ikindi, ngo ni uko no gutwika izo pulasitiki nabyo bigira ingaruka, kuko imyotsi yabyo yangiza ikirere.

Itegeko rishya rigenga ibyo kubungabunga ibidukikije n’uko ryubahirizwa mu buzima bwa buri munsi

Uko imyaka igenda, mu 2019 haje kuza igitekerezo cyo kuvugurura itegeko ryo mu 2008, iryo rishya riza ribuza ikorwa, itumiza mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Akimpaye yagize ati, “Itegeko ryatowe muri Kanama 2019, abacuruzi bari bafite ibikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe bahabwa amezi atatu, naho inganda ebyiri zabikoraga mu Rwanda zihabwa imyaka ibiri, kandi icyo gihe bari bahawe cyararangiye”.

KU bijyanye n’ibyo gupfunyikamo, Akimpaye avuga ko babizi ko hari ibintu bimwe na bimwe bitarabonerwa ubundi buryo bwo gupfunyika.

Ingingo ya 4 y’iryo tegeko ryo kurengera ibidukikije, yemerera abashoramari bacuruza ibicuruzwa mpuzamahanga ariko badashobora kubona ibindi bintu bapfunyikamo uretse ibyo bya pulasitiki zikoreshwa rimwe, kwandika basaba uburenganzira ku buyobozi bushinzwe kandi n’igisubiza bakagihabwa mu nyandiko.
Akimpaye ati, “Urwo ruhushya rusabwa n’umuntu ku gite cye, rukaza mu mazina y’uhagarariye Sosiyete, ni yo mpamvu mubona amacupa y’amazi akozwe muri pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe, za ‘yoghurt ‘ndetse n’imitobe y’imbuto”.

N’ubwo nta bindi bikoresho bisimbuzwa ibyo bya pulasitiki zikoreshwa rimwe biraboneka, iryo tegeko rishya ryo mu 2019, risaba kwirinda ko ibyo bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe byakomeza kwiyongera.

Ibyo bijyana no gusaba ibigo bya Leta n’ibyigenga gushishikariza abakozi ko mu gihe bari ku kazi bamenyera gukoresha amazi ari mu gicupa kinini cyabugenewe (water dispenser), bakajya bavomera mu macupa yo kunywesha amazi akoreshwa igihe kirekire.

N’ubwo bishobora kuba bihenze kubona ibikoresho bikoreshwa igihe kirekire, ariko REMA ishishikariza ibigo bitandukanye gufatira urugero ku nganda nk’Inyange, Skol zafashe iya mbere mu gukora amacupa y’ibirahuri.

Gusa Innocent Kabera, ufite uruganda avuga ko ibikorewe mu Rwanda, byasimbura izo pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe, ariko ikibazo ni uko bihenze cyane.

Yagize ati, “Kuri twe, dutekereza amacupa y’ibirahuri, ariko amashanyarazi mu Rwanda arahenze, turetse no kuba unyuzamo ukabura”.

“Icupa ry’ikirahuri ryaba umuti kuri twe dukora mu nganda z’ibiribwa kuba twareka ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ariko ibiciro biduca intege”.

Abashoramari na REMA bakwiye gufatanya urugamba rwo guca ibyo bikoresho ntawuhutajwe.

Kabera ati, “Tugomba kumva ko no mu bihugu biteye imbere, guca ibyo bikoresho bya pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe, ari urugendo. Ubwo rero twakomeza gukorana ariko mu buryo butagira uwo buhutaza”.

Ku ruhande rwa REMA, ivuga ko ikigamijwe ari uko buri wese yumva ko kugura igikoresho gikoreshwa kenshi, bifasha mu kurinda ibidukikije ariko no kuzigama amafaranga, kuko uguze icupa rikoreshwa kenshi, yariguriramo n’icyo kunywa igihe agiye mu rugendo.

U Rwanda na Noruveje, biri imbere muri gahunda yo guca ibikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka