U Rwanda mu bihugu bifite imashini kabuhariwe mu gupima imihindagurikire y’ikirere

Minisiteri y’Uburezi iremeza ko u Rwanda ruri mu bihugu byateye imbere mu bushobozi bwo gupima ibyuka bihumanya ikirere, ndetse rukaba n’igihugu gifite ikigo cyabugenewe mu gucunga ubuziranenge bw’umwuka.

Ibyuma by'ingenzi mu gupima ihindagurika ry'ikirere biherereye i Nyabihu
Ibyuma by’ingenzi mu gupima ihindagurika ry’ikirere biherereye i Nyabihu

Ni ubushobozi bwabonetse ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda n’ishuri ryo muri Amerika rizwi ku izina rya Massachusetts Institute of Technology (MIT), ryatanze inkunga ya zimwe mu mashini kabuhariwe u Rwanda rwifashisha mu gupima ibyuka bihumanya ikirere.

Ubwo bufatanye bwa UR na MIT, bushingiye ku Mushinga wa Minisiteri y’Uburezi (The Rwanda Climate Change Observatory) ushinzwe gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’ikirere no kumenya ibikigize bigira ingaruka ku buzima bw’abantu birimo umwuka bahumeka, ibigira ingaruka ku mihindagurikire y’igihe n’ibigira ingaruka ku kayungiro ka Ozone katurinda imirasire y’izuba yangiza ubuzima.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Ndikubwimana Jean de Dieu, Umuhuzabikorwa w’uwo mushinga, yavuze ko hari byinshi u Rwanda rwaratira isi mu kurinda ibihumanya ikirere bijyanye n’uko u Rwanda na Afurika y’Epfo ari byo bihugu bifite ibyuma kabuhariwe mu gupima imyuka ihumanya ikirere.

Picarro ni zimwe mu mashini kabuhariwe mu gupima ihindagurika ry'ibihe n'ihumana ry'ikirere
Picarro ni zimwe mu mashini kabuhariwe mu gupima ihindagurika ry’ibihe n’ihumana ry’ikirere

Yagize ati “Hari ibyuma bibiri bidasanzwe biri muri KIST kimwe cyitwa Medusa twifashisha mu gupima ibyuka bihumanya ikirere, biboneka mu Rwanda gusa no muri Afurika y’Epfo nta handi wabibona, kandi ibyo uyu mushinga wagezeho ufatanyije na REMA n’uko wakoze ‘Airport system’ yo gucunga ubuziranenge bw’umwuka, nta handi hantu wabisanga hano muri Afurika yo hagati ndetse n’iya ruguru”.

Arongera ati “Rero icyo kintu twacyirata, kubera ko uburyo bwo gupima bino byuka bihumanya ikirere, ni uburyo bwo kumenya uko twakwirinda kuko bigira ingaruka ku mibereho y’abantu, ku buzima bw’abantu bwite ndetse n’ibimera, kuko abantu bicwa n’indwara z’ubuhumekero ni benshi ku isi. Kuba rero dufite ubushobozi bwo gupima ibyo byuka binadufasha kuba ubwacu twakwirinda, rero nicyo kintu twakwirata turusha ibihugu byo muri Afurika”.

Muri izo mashini imwe muri zo yitwa Medusa iri mu cyahoze ari KIST, ifite agaciro kangana n’ibihumbi 180$, mu gihe hari izindi ebyiri ziri muri Laboratoire iba ku munara wa Mugogo mu Karere ka Nyabihu, aho imwe igura miliyoni 30$.

Izi mashini zifashishwa mu bumenyi bw'ikirere
Izi mashini zifashishwa mu bumenyi bw’ikirere

Ndikubwimana avuga ko izo mashini zitanga icyizere cyane ku mibereho myiza y’abaturage, aho muri uko kuzikoresha mu bushakashatsi, byagaragaye ko uguhumana kw’ikirere kutarakabya cyane mu Rwanda bitewe no kuba ibigihumanya bikiri bike ugereranyije no mu bindi bihugu.

Ati “Mu Rwanda guhumana kw’ikirere ntikurakabya cyane ugereranyije n’ibindi bihugu kuko ibihumanya ikirere bitaraba byinshi, amamodoka ntaraba menshi kereka wenda nk’ibituruka mu bihugu bituranye n’u Rwanda nka Congo ifite amashyamba menshi, kandi ubushobozi bwo gupima imyuka ihumanya iva muri Congo turabufite, ubwo rero iyo tubonye bikabije hari inzego zibishinzwe duha raporo zikagira ibyemezo zifata”.

Yavuze ko kuba mu Rwanda nta bibazo bikomeye by’ihumana ry’ikirere bitavuze kwirara, aho buri wese yagombye gufata ingamba zo kurwanya iryo humana ahereye mu gace atuyemo, hirindwa gucana ibicanwa bitanga imyuka ihumanya ikirere, n’ibindi.

Jimmy Gasore impuguke mu gupima imihindagurikire y’ikirere ufite impamyabumenyi y’ikirenge (PHD) yakuye muri MIT avuga ko uko ingamba zo gukumira ibyangiza ikirere zitinda gufatwa, ngo ni nako igihugu gihura n’ingorane nyinshi zidindiza iterambere ryacyo.

Ati “Uko ingamba zitinda gufatwa ni ko ibihe bibi bikomeza kwiyongera no mu gihe cy’imvura ukazasanga umwuka ari mubi buri gihe aho bizatangira kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, ubukerarugendo bukagabanuka ugasanga amashuri aragenda afungwa, imodoka zigatangira guhagarikwa rimwe na rimwe bikatugiraho ingaruka”.

Izo mashini zinyuranye mu gupima ibijyanye n’iyangirika ry’ikirere u Rwanda rufite, zatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2013, ziri mu moko anyuranye aho hari izipima ihindagurika ry’ibihe, izipima imyuka ihumanya ikirere, izipima gaz metane n’akayungiro karinda imirasire y’izuba (Ozone) n’izipima ibigize ikirere.

Leta y’u Rwanda ikaba yarashyizemo inkunga ya miliyari imwe yavuye muri Fonerwa, ikigega gifasha imishinga ijyanye n’ibidukikije n’ihindagurika ry’ikirere, andi mafaranga angana na miliyoni 200 atangwa ku nkunga ya Leta mu micungire n’imikorere y’izo mashini.

Ku munara wa Mugogo ni na ho hari imwe muri Laboratoire zishinzwe gupima imihindagurikire y'ikirere
Ku munara wa Mugogo ni na ho hari imwe muri Laboratoire zishinzwe gupima imihindagurikire y’ikirere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka