U Rwanda mu bihugu 50 bidasabwa visa yo kujya muri Iran

Urwego rushinzwe ubukerarugendo muri Iran, rwasabye Guverinoma y’icyo gihugu gukuraho ibijyanye na visa ku bantu bifuza kukijyamo, baturuka mu bihugu 50 byo hirya no hino ku Isi harimo n’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubukerarugendo muri Minisiteri y’umuco, ubukerarugendo n’ubugeni, Ali-Asghar Shalbafian, yabwiye ikitwa ‘Visa Guide.World’, ko urwo rutonde rw’ibihugu 50 rwashyikirijwe Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, kugira ngo rwemezwe nyuma iyo gahunda ibe yatangira gushyirwa mu bikorwa.

Abaturage bazajya babona visa bageza muri Iran ni abaturuka mu Rwanda, Zimbabwe, Tuvalu, Togo, Timor-Leste, Syria, Somalia, Sierra Leone, Seychelles, Samoa, Qatar, Palau, Oman, Nepal, Mozambique, Mauritania, Maldives, Madagascar, Macao, Lebanon, Laos, Guinea-Bissau, Comoros, Cape Verde, Burundi, Bolivia ndetse na Azerbaijan.

Abasanzwe babona visa bageze muri Iran ni abaturuka muri Armenia, Cook Islands, Dominica, Georgia, Haiti, Iraq, Kazakhstan, Malaysia, Micronesia, Turkey ndetse na Venezuela.

Iyo gahunda yo kongera umubare w’ibihugu, abaturage babyo badasabwa Visa mbere yo kujya muri Iran, yitezweho kuzahura urwego rw’ubukerarugendo mpuzamahanga bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

Mbere y’uko icyo cyorezo cyaduka ku Isi, urwego rw’ubukerarugendo muri Iran, rwari ku rwego rwiza, ku buryo icyo gihugu cyashoboraga kwakira abakerarugendo bagera kuri Miliyoni umunani ku mwaka.

Gusa, hari abashakashatsi bavuga ko na mbere gato y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka, ubukerarugendo bwa Iran bwari bufite ikibazo giterwa n’itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi, bivuga amakuru agamije gutera ubwoba ba mukerarugendo no kubabuza kugenda muri icyo gihugu.

Abayobozi ba Iran bo, ngo batangaza ko gahunda yo kwagura imikoranire n’ibindi bihugu bitazarangirira mu bukerarugendo gusa, ahubwo bizagera no mu bindi bice by’ubuzima, harimo ubuvuzi, ubuhinzi, ingufu, ikoranabuhanga, ubwubatsi n’ibindi.

U Rwanda, rutumiza muri Iran ibintu bitandukanye birimo amavuta, ibikoresho bikozwe mu ibumba (ceramic products), ibinyampeke n’ifarini, isukari, umunyu, ibikoresho byo mu nzu birimo intebe n’ameza, inkweto, amatapi, ibikoresho by’amashanyarazi n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka