U Rwanda ku mwanya wa mbere ku isi mu bihugu bifite umutekano
U Rwanda ni cyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere ku isi mu bihugu bifite abaturage batekanye. Mu mwaka wa 2011 Abanyarwanda basaga 92% bemeje ko bumva bafite umutekano usesuye; nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo Gallup Inc.
Ku rutonde rugizwe n’ibihugu 142 byo ku isi hose rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki 03/08/2012, u Rwanda nirwo ruza ku isonga mu kugira abaturage bafite umutekano aho rwaje imbere y’ibihugu bisanzwe bizwiho kugira umutekano nka Georgia na Quatar.
Ubu bushakashatsi bwakozwe habazwa abaturage batuye mu bihugu bigera 148. Muri buri gihugu hagiye habazwa byibuze abaturage basaga 1000 bagiye babazwa imbonankubone cyangwa hakoreshejwe telefoni.
Gallup Inc. isanzwe izwiho gukora ubushakashatsi bwizewe ivuga ko ijambo ‘umutekano’ rishobora kumvwa mu buryo butandukanye bitewe n’akarere.
Umutekano uvugwa muri ubu bushakashatsi ujyanye no kuba umuntu yumva atekanye ku buryo yakora gahunda ze yaba mu rugo cyangwa hanze nta mpungenge afite zo kuba yagirirwa nabi.
Mu bibazo byagiye bibazwa harimo niba umuntu yumva atekanye iyo ari kugenda wenyine nijoro (Wumva ufite umutekano iyo uri kugenda wenyine nijoro?). Kuri iki kibazo Abanyarwanda 92% by’ababajijwe bemeje ko bumva bafite umutekano usesuye iyo bagenda mu ijoro naho 8% bonyine barahakana.
Uretse kuba u Rwanda ruza ku isonga kuri uru rutonde, nicyo gihugu cyonyine cyo ku mugabane w’Afurika kiri mu bihugu bitanu bya mbere ku isi mu kugira umutekano.
Ikindi gihugu cy’Afurika kiza hafi ni igihugu cya Niger kiza ku mwanya wa cumi aho abaturage 84% bemeza ko batekanye naho 16% bagahakana.
Mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba no hagati, ikindi gihugu gikurikira u Rwanda ni igihugu cy’Ubundi ndi kiza ku mwanya wa 54 ku isi aho 65% by’Abarundi babajijwe batangaje ko bafite umutekano cyakora 35% bo bakemeza ko ntawo bafite.
Tanzania iza ku mwanya wa 71 n’abaturage 61% bemeza ko bafite umutekano naho Kenya ikaza ku mwanya wa 105 aho 50% by’Abanyakenya babajiwe, bemeza ko nta mutekano bafite.
Igihugu cya Uganda kiza ku mwanya wa 127 n’abaturage 42% bonyine bemeza ko bumva batekanye naho 58% bagatangaza ko ntawo. Muri iki gihugu, ibice byo mu majyaruguru ntibyabajijwemo umuntu n’umwe kubera umutekano muke uterwa inyeshyamba zo mu mutwe LRA.
Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo iza ku mwanya wa 136 aho 59% batangaza ko nta mutekano bumva bafite naho Afurika y’Epfo ikaza ku mwanya 138 n’abaturage 62% bumva badafite umutekano.
Igihugu kiza ku mwanya wa nyuma ni igihugu cya Afghanistan aho 29% bonyine aribo bemeje ko bumva bafite umutekano naho 65% bagahakana.
Muri ubu bushakashatsi byagaragaye na none ko abantu b’igitsina gore aribo bakunze kugira ubwoba n’impungenge ku mutekano wabo.
Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara muri rusange, abagabo 61% nibo bemeje ko bumva batekanye iyo bagenda bonyine nijoro mu gihe abagore bemeje ko bumva batekanye iyo bagenda bonyine nijoro ari 54%.
Muri rusange abaturage bo mu bihugu byo mu karere k’Amajyepfo y’umugabane w’Amarika (Latin America) nibo bagaragaje ko nta mutekano bafite aho benshi bemeza ko batatinyuka kugenda bonyine nijoro.
Jacques Furaha
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ihabwe icyubahiro! Urwanda n’abanyarwanda turatekanye peeeee! nta utabihamya kandi abashinzwe umutekano turabibashimira. Ubihakana azatembere muri ibi bihugu duhana imbibi yidegembye nk’ino i Rwanda arebe ngo arahura n’abajura, abicanyi n’ibindi. Uzi ko na nijoro umuntu atembera nta bwoba wana!yaryama agasinzira atikanga abamena inzugi ubwo se aho umutekano utari nihe?
Bravo ku bashinzwe umutekano
imana ishimwe cyane kuko abantu bavuga ko turinyuma yibibera muri kongo ko bakozwe nisoni ahubwo abanyarwanda dukomeze duharanire kugira umutekano twime amatwi ibihuha biri hanze aha abaturage ,abasirikare ,abapolisi ,twese tubigiremo uuhare mukubunga bunga umutekano wacu
BRAVO ku baduhesha iryo Shema aribo bashinzwe kubungabunga uwo mutekano.
Iryo SHEMA ni iryanyu.
Uwakwishinga ibyo abanyarwanda bari mu Rwanda bavuga uwo si uwanjye! Niyo baburara, bashobora kwemera ko barariye!
Utazi abanyarwanda arababarirwa.
bravo kabsa kubashinzwe umutekano
Ewana ibi nibyo kabisa urazi kugenda nijo ntacyo wikanga! Bravo ku bashinzwe umutekano bacu bawurinda amanywa nijoro...Rwanda uri nziza na’abagutuye ni Beza.....woooowwwwwww
BYABA BYIZA BITAYE KUBASHUNZWE UMUTEKANO (Army and Police) BAKABONGERERA AGASHAHARA!!!!
rwose ibi bintu birashimishije cyane ahubwo abanyarda nimureke twime amatwi abashaka kuduhungabanyiriza umutekano duhagurukire rimwe twese tubarwanye twivuye inyuma kandi tuzabatsinda.