U Rwanda ku isonga muri Afurika mu kugendera ku mategeko - Raporo y’Isi
Raporo nshya bise ‘World Justice Report’ cyangwa se Raporo y’Ubutabera ku Isi, yerekanye ko u Rwanda rukomeje kuza ku isonga muri Afurika mu kugira ubuyobozi bugendera ku mategeko.

Iyo raporo yandikwa buri mwaka n’ikigo The World Justice Project (WJP), umuryango wa sosiyete sivile wiyemeje guteza imbere ubuyobozi bugendera ku mategeko ku isi hose.
Ikigo WJP kivuga ko ubuyobozi bwubahiriza itegeko ari gahunda irambye y’amategeko, inzego, amahame n’ubwitange bw’abaturage, ibyo byose bigatuma habaho kubahiriza inshingano, hagashyirwaho amategeko aboneye, imiyoborere itari iy’ubwiko, abaturage bagahabwa ubutabera kandi butabogamye.
Raporo ya WJP yo mu 2023 yerekanye ko u Rwanda rwabaye urwa mbere mu buyobozi bugendera ku mategeko muri Afurika, ruza ku mwanya wa 41 ku rwego rw’Isi.
Aganira na Kigali Today ku byavuye muri iriya raporo, Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harrison Mutabazi, yavuze ko kuba u Rwanda rwaraje ku isonga bidatunguranye, kubera ko hakozwe byinshi mu nzego z’ubutabera hagamijwe gushyigikira ubuyobozi bugendera ku mategeko.
Harrison Mutabazi ati "Icya mbere, hashatswe uburyo ubutabera bwegerezwa abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga, hashakwa uburyo amakimbirane atangira gukemurwa hifashishijwe ubundi buryo butari ubusanzwe bwo kuburanisha, hakabamo ibyerekeranye n’ubuhuza n’ibindi, ariko hakibandwa cyane cyane ko buri muntu agomba guhabwa uburenganzira bungana, kandi abantu bose bagafatwa kimwe imbere y’amategeko."

Harrison Mutabazi yakomeje avuga ko ibyo byose byagezweho ku bufatanye bw’inzego z’ubutabera zirimo Inkiko, Ubushinjacyaha, Ubugenzacyaha, Minisiteri y’Ubutabera n’izindi nzego zose zifite aho zihuriye n’ubutabera.
Mutabazi ati "Ntabwo bitunguranye kuko iriya raporo imaze gukorwa, ni inshuro igiye kuba iya kane tuba aba mbere muri Afurika kandi no ku Isi hose tukaza ku mwanya mwiza, ubungubu twanaje no kwigira imbere kurusha ikindi gihe."
Raporo ya World Justice Project ishyira ahagaragara amakuru aturuka mu nzego zigenga akubiye mu bintu umunani byerekana ko hariho ubuyobozi bugendera ku mategeko, ari byo: Ubuyobozi butari hejuru y’amategeko, kutimakaza ruswa, guverinoma itari mu bwiko, uburenganzira bw’ibanze, umutuzo n’umutekano, kubahiriza itegeko, ubutabera mbonezamubano, n’ubutabera mpanabyaha.
U Rwanda rwitwaye neza mu bimenyetso birimo umutuzo n’umutekano, aho rwagize 0.85/1, kutimakaza ruswa rubona 0.67/1), ubutabera mbonezamubona rugira 0.67/1, naho mu buyobozi butari hejuru y’amategeko rubona 0.61/1).
Mauritius, Namibia na Botswana nabyo biri mu bihugu byitwaye neza ku mugabane, kuko byaje ku myanya ya 45, 46, na 51 ku rwego rw’Isi.
Muri rusange, ibihugu bitatu bya mbere ku rwego rw’isi ni Denmark, Norway, na Finland, mu gihe Venezuela, Cambodia, na Afghanistan byaje mu byanyuma n’amanota ari hasi cyane mu miyoborere igendera ku mategeko.
Ubuyobozi bugendera ku mategeko ku rwego rw’Isi bufatwa nk’igikoresho rudasumbwa mu kwimakaza amahoro, ubutabera, uburenganzira bwa muntu, ukwishyira ukizina nyabyo cyangwa demukarasi isesuye n’amajyambere arambye.
Ohereza igitekerezo
|