U Rwanda, DRC n’u Burundi mu mushinga uzatwara hafi miliyari y’Amadolari

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore ari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, Umuyobozi muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, John Armiger na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra basuye ahazubakwa urugomero rwa Rusizi III ruhuriweho n’u Burundi, DRC n’u Rwanda rwitezweho kuzatanga megawati 206.

Ni imushinga biteganyijwe ko uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’uyu mwaka ukazamara imyaka ine ndetse ukazatwara miliyoni 800$.

Urugomero ruzubakwa ku mugezi wa Rusizi ugabanya DRC n’u Rwanda. Ku gice cy’u Rwanda, ni mu karere ka Rusizi, mu Murenge wa Nzahaha na Bugarama, icyakora hari n’ubutaka bwo muri DRC buzakoreshwa.

Mbere yo gusura ahazubwakwa uru rugomero, abafatanyabikorwa bose bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira ubushake bwo gushyigikira ibikorwa byose by’uyu mushinga.

Uyu ni wo mushinga munini w’amashanyarazi ubayeho uhuza u Rwanda n’abaturanyi nyuma ya Rusumo yuzuye uyu mwaka, ikaba itanga Megawatt 80 hagati y’u Rwanda, Burundi na Tanzaniya.

Uyu mushinga w’ibihugu bya CEPGL, ugenzurwa n’ishami ry’uyu muryango rishinzwe iby’amashanyarazi ryitwa Energy des Grands Lacs (EGL mu mpine).

Uhuriweho n’abaterankunga barimo Banki y’Isi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), ndetse n’ishami ry’imari ryitwa International Finance Corporation (IFC) rikaba n’umunyamuryango wa Banki y’Isi.

Abandi bazatera inkunga uyu mushinga ni Banki Mpuzamahanga y’Abadage KfW, na Banki y’u Burayi, ariyo European Investment Bank.

Harimo kandi n’Ikigo Mpuzamahanga cy’u Bwongereza cy’Imari kizwi nka British International Investment (BII).

Uru rugomero, biteganyijwe ko ruzuzura mu mwaka wa 2030, maze amashanyarazi ruzatanga akazasaranganywa ku buryo bungana mu bihugu bitatu.

Icyakora nirumara kuzura, Leta uko ari eshatu zizagabana 30% y’imigabane yarwo, mu gihe 70% izaba ifitwe n’ibigo by’abikorera bihuriye muri Sosiyete Rusizi III Energy Ltd (REL).

Iyi sosiyete, mu mwaka wa 2019 yasinye amasezerano yo gukora inyigo, kubaka, gucunga no kwita kuri uru rugomero, harimo no kurubyaza umusaruro mu gihe cy’imyaka 25.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka