U Rwanda, Congo n’u Burundi byiyemeje kuganira ku mutekano

Abaminisitiri bo mu Rwanda bagiye guhura na bagenzi babo bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) n’abo mu Burundi, mu biganiro bizaba mu bihe bitandukanye ku mutekano n’ibibazo by’imibanire itameze neza hagati y’ibi bihugu, ibangamiye umutekano mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Intumwa z'ibihugu byo muri EAC zitabiriye inama yabereye Zanzibar tariki 8 Nyakanga 2024
Intumwa z’ibihugu byo muri EAC zitabiriye inama yabereye Zanzibar tariki 8 Nyakanga 2024

Ibi byemejwe kuwa Mbere 08 Nyakanga muri Zanzibar, Tanzania aho abaminisitiri bo muri EAC bahuriye mu mwiherero w’iminsi itatu wari ugamije kuganira ku mahoro y’akarere n’ibibazo by’umutekano.

Uwo mwiherero witabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere James Kabarebe, Minisitiri Wungirije wa RDC w’Ububanyi n’Amahanga Gracia Yamba Kazadi, Minisitiri w’u Ububanyi n’Amahanga mu Burundi Albert Shingiro, ndetse na bagenzi babo bo muri EAC.

Nubwo bitaramenyekana igihe n’aho ibyo biganiro bizabera, itangazo ryakurikiye umwiherero wa Zanzibar kuwa Mbere riravuga ko abaminisitiri ba RDC n’ab’u Rwanda basezeranye ko bagomba guhura bidatinze bakaganira kuri gahunda ya Luanda, Angola igamije gusubiza ibintu mu buryo hagati y’u Rwanda na RDC.

Umwiherero w’iminsi itatu wabereye muri Zanzibar wananzuye ko abaminisitiri b’u Rwanda n’ab’u Burundi bazahura mu Kwakira 31, 2024 bakaganira ku bibazo bimaze iminsi bibangamiye umubano w’ibihugu byombi.

Kuva mu 2022, umubano w’u Rwanda na RDC wazambijwe n’imirwano ishyamiranyije ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23, aho guverinoma ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga M23, nubwo u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari ibinyoma.

U Rwanda kandi rushinja igisirikare cya Congo gufatanya n’umutwe wa FDLR, wafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye, ukagira n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba unabangamiye umutekano w’u Rwanda.

Ni mu gihe u Burundi nabwo bushinja u Rwanda kugira uruhare mu gitero cy’iterabwoba cyo mu Kuboza 2023 cyaje kwigambwa n’umutwe wa RED Tabara w’inyeshyamba z’Abarundi ziri mu Burasirazuba bwa RD Congo.

U Burundi bwahise bufata umwanzuro wo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda, nubwo guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ntaho ihuriye n’uwo mutwe.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waje kongera kuba mubi cyane nyuma y’uko Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yumvikanye avuga ko ashyigikiye umugambi wa Felix Tshisekedi wa Congo wo gutera u Rwanda agakuraho ubuyobozi buriho.

Abaminisitiri ba EAC
Abaminisitiri ba EAC

Kuva ubwo u Burundi bwatangiye kohereza abasirikare babwo gufasha ingabo za Congo n’indi mitwe izishyigikiye, irimo FDLR, ibyo bikaba byaratumye imibanire y’ibihugu irushaho kuzamba.

Minisitiri w’u Burundi w’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko ibiganiro bya Zanzibar ari umuyoboro mwiza wa dipolomasi ukaba n’igikoresho cyiza cyo gukemura umwuka mubi uri hagati y’ibihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka