U Bwongereza bushobora kwisubiraho bukohereza mu Rwanda abimukira
Tariki 5 Ukuboza 2023, nibwo inkuru yabaye kimomo ko u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturuka mu gihugu cy’u Bwongereza, nyuma y’uko Guverinoma z’Ibihugu byombi zari zimaze gusinyana amasezerano mashya ajyanye no gukemura ikibazo cy’abimukira, yakozwe hasubizwa inenge zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza mu Gushyingo, ubwo rwemezaga ko iyi gahunda itubahirije amategeko.

Ni amasezerano yasinywe n’uwari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly hamwe na mugenzi we wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Aya masezerano yaje akurikira andi yari yarasinywe bwa mbere mu 2022, icyo gihe Priti Patel ni we wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza mbere y’uko ava kuri izo nshingano agasimburwa na Suella Braverman, yongera gusinywa kugira ngo asubize ibibazo byagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza, rwayanenze ko adakurikije amategeko, kuko rwari rwavuze ko u Rwanda ari Igihugu kidatekanye, kandi ko hari impungenge ko abimukira bazahoherezwa, bashobora kuzajya basubizwa aho baturutse bahunga.
Akimara gusinya ayo masezerano, James Cleverly, yavuze ko u Rwanda rumaze kugaragaza ko rufite uruhare runini mu bikorwa byo kwita ku buzima bw’abantu ndetse ko rukorana ubunyamwuga mu bikorwa byo kwita ku mpunzi n’abimukira.
Yagize ati “Ibi ni ibintu u Bwongereza bubona ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga. Aya masezerano twasinye uyu munsi yubakiye kuri ubwo bufatanye.”
Yanashimye Guverinoma y’u Rwanda kuri iyo mikorere, avuga ko ubufatanye buzafasha impande zombi mu gukemura ikibazo cy’abimukira, ndetse n’ubucuruzi bw’abantu bucyubakiyeho, kandi ko u Bwongereza buharanira ko abantu babaho mu mutekano ndetse no mu bwisanzure.
Yagize ati “Turabizi ko abantu bazahunga ahantu hari imvururu n’inzara, kandi biri mu nshingano zacu mu gukemura iki kibazo.”
Iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yari yatangijwe na ba Minisitiri b’Intebe batatu bayoboye u Bwongereza, ari bo Boris Johnson, Liz Truss na Rishi Sunak, ni kenshi yagiye iteza intugunda mu binyamakuru bitandukanye kubera ko bamwe mu bayobozi b’u Bwongereza batari bayishyigikiye, aho byaje kuba ngombwa ko bijyanwa mu rukiko kugira ngo byemezwe niba koko abimukira binjiye mu buryo butemewe n’amategeko bajya boherezwa mu Rwanda maze bagafashirizwayo.
Ku wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024, nibwo Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer, yavuze ko aya masezerano yari yarapfuye kandi yarahambwe, mbere y’uko anatangira gushyirwa mu bikorwa.
Minisitiri Keir Starmer, ni we watangaje ko yahagaritse gahunda ya Guverinoma zamubanjirije, yo kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu gihugu cyabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakoresheje ubwato buto.
Yatangaje iki cyemezo nyuma y’uko ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) ryegukanye intsinzi ku bwiganze mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, ibyahise bishyira akadomo kuri Guverinoma y’abasigasira amahame y’Abongereza (Conservatives), yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak.
Nyuma yaho ayo masezerano ahagarikiwe, mu ntangiriro za Gicurasi 2025, nibwo Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), yemeje ko rurimo kuganira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku kuba rwakwakira abimukira iki gihugu cyirukanye ku butaka bwacyo.
Ni ibintu byatumye abanyapolitiki bo mu Bwongereza barimo Suella Braverman wahoze ari Minisitiri w’Umutekano, bashyira ku gitutu Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer bamushinja gutesha agaciro amasezerano igihugu cyabo cyari gifitanye n’u Rwanda, Donald Trump akaba agiye kuyabyaza umusaruro.
Yagize ati “Wakoze neza cyane Perezida Trump. Twe Urukiko rw’i Burayi ruharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, rwatubujije kohereza abimukira mu Rwanda. Ishyaka ry’Abakozi ritesha agaciro amasezerano yacu ku munsi wa mbere rigeze mu mirimo.”
Yongeraho ati “Aya masezerano yari kuba yaratumye Abongereza barushaho gutekana akanahagarika amato (y’abimukira). Abanyamerika bari kutwereka uko kurinda umupaka biboneye bikorwa, ni igisebo ku Bwongereza.”
Gushyira igitutu kuri Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer ntabwo byagarukiye kuri Suella Braverman gusa, kuko kuri ubu yanahagurukiwe na Tom Tugendhat wabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, wasabye Igihugu cye kubyutsa ubufatanye cyari gifitanye n’u Rwanda mu bijyanye n’abimukira.
Uyu mugabo usanzwe ubarizwa no mu ishyaka ry’Aba-Conservateurs, yavuze ko amasezerano u Bwongereza bwari bwarasinye, abwemerera kohereza abimukira babwinjiyemo binyuranyije n’amategeko mu Rwanda, ariyo yonyine yari gutanga igisubizo gifatika.
Yagize ati “Hejuru y’inenge zose zishobora kuyabamo, nibwo buryo bwa mbere bushoboka bwari gutanga inzira yo guhangana n’abaza mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, badafite impamvu ifatika yabahesha ubuhungiro ariko nanone badashobora kwakirwa n’ibihugu baturutsemo.”
Avuga ko u Bwongereza bukwiriye kubyutsa aya masezerano, ariko bugakorana bya hafi n’ibindi bihugu by’i Burayi bibyifuza.
Ati “Igisubizo cyiza ni uko twashyira muri iyi gahunda n’abahoze ari abafatanyabikorwa bacu bo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi babyifuza. Kuvuga gusa ibijyanye no kurwanya aya matsinda y’abantu babi bacuruza abandi, ntabwo bibaca intege na gato.”
Tugendhat yavuze ko kimwe mu byo u Bwongereza bukwiriye gukora ari ukuvugurura amasezerano bwashyizeho umukono ajyanye n’uburenganzira bwa muntu, kugira ngo inkiko zitazongera kwitambika amasezerano bwari bufitanye n’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe Starmer uri ku gitutu cy’abanyapolitiki bakomeye mu Bwongereza bamushinja gutesha agaciro aya masezerano, bisa naho nta kindi gisubizo afite kirambye ku kibazo cy’abimukira, hakibazwa niba bidashobora kuba impamvu imusunikira ku kwegera u Rwanda, akaba yarusaba kubyutsa ubufatanye mu bijyanye n’abimukira.
Ohereza igitekerezo
|